Dore ibintu byagufasha kuziteza imbere mu mwaka wa 2017

Dore ibintu byagufasha kuziteza imbere mu mwaka wa 2017

| | Yasomwe inshuro 2,498 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu buzima biba byiza kwiha intego nziza zizagufasha kugera ku iterambere wifuza kuko bizatuma hari aho uva n’aho ugera, ni muri urwo rwego twabategutiye urutonde rw’ ibintu byagufasha kuziteza imbere mu mwaka wa 2017.

lifepurpose4

Iyo ukoze ikintu nta ntego ufite akenshi ibyo ukora ntibiguhira bitewe nuko nta mipango ifatika uba ufite.

whatis

Aho kwicuza warakoze ikintu, uzashake uko wakwirinda kugikora hakiri kare.

Izi ni zimwe mu nama zagufasha kuzagira icyo ugeraho muri uyu mwaka wa 2017 igihe uzikurikije.

1. Ntuzite ku nyungu imwe, ahubwo uzakore uko ushoboye kugira ngo ubashe kubona inyungu ya kabiri.

 2. Uzirinde kugura ikintu udakeneye, kuko bidatinze uzakenera kugurisha ikintu ukenera.

3. Ntuzazigame ibyasigaye nyuma yo gusesagura, ahubwo uzasesagure ayasigaye nyuma yo kuzigama.

4. Ntuzigere upima uburebure bw’umugezi ukoresheje ibirenge byawe byombi.

5. Ntuzashyire amagi yose mu gatebo kamwe, bishatse kuvuga ngo ntuzashore imari yawe yose ahantu hamwe.

6. Ubunyangamugayo n’impano ikomeye, ntuzigere ubishakira mu bantu baciriritse.

7. Ahahise ni nk’urupapuro rutagifite agaciro, aho uri kuri ubu ni nk’urupapuro rukwereka uko uhagaze, ahazaza ni nk’urupapuro rw’ibazwa, va mu bitagufitiye akamaro, urangamire aho uri kuri ubu kugira ngo ubashe kwitegura neza ahazaza hawe.

8. Mu buzima umuntu agira amahitamo atatu igihe ahuye n’ibibazo, ushobora kureka ibyo bibazo bikerekana uwo uriwe, cyangwa se bikagusenya cyangwa se bikagukomeza.

9. Amaso yacu ari imbere kugira ngo turebe ahazaza kurusha uko twareba ahahise.

10. Uzi impamvu iyo tukiri abana dukoresha ikaramu y’igiti, twakura tugakoresha ikaramu isanzwe?

Nkuko amakosa yo mu bwana yoroshye gusibika, bivuze ko mu gihe twakuze ni ngombwa kwirinda gukora ikosa kuko bigoye kurizimanganya.

Ibi akaba ari ibintu byagufasha kuziteza imbere mu mwaka tugiye gutangira wa 2017 uramutse ubyitayeho ukanabikurikiza.

NO COMMENTS

Leave a Reply