Dore ibintu utigeze umenya kuri Lick Lick

Dore ibintu utigeze umenya kuri Lick Lick

| | Yasomwe inshuro 1,513 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mbabazi Isaac wamenyekanye ku izina rya Lick Lick n’umwe mu batunganya umuziki wamenyekanye cyane hano mu Rwanda bitewe n’indirimbo zakunzwe cyane yagiye akora.
13592313_985148781602598_223874998108740233_n

Mbabazi Isaac yatangiye kwiga ibintu byijyanye no gutunganya umuziki mu mwaka wa 2005, akaba yarabyigiraga iwabo mu rugo, akigira ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, n’izindi zitandukanye zerekana ibijyanye no gukora umuziki.

Ubusanzwe iwabo kavukire ni Kicukiro mu Gatenga, akaba afite imyaka 29. Yazamuye abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Meddy, The Ben, Jay Polly, Oda Paccy, Tom Close n’abandi benshi bakomeye hano mu Rwanda

10403294_708138385970307_187322201866769819_n
Lick Lick na Meddy muri Studio

Mbabazi Isaac niwe muntu kugeza ubu ufatwa nkuwateje imbere muzika nyarwanda kuko ariwe wa mbere wakoze indirimbo zigatangira kugera ku rwego mpuzamahanga.

Mbabazi Isaac hari benshi bamumenye mu gukora indirimbo ariko ntibamenye ibijyanye n’ubuzima bwe busanzwe.

sitemgr_photo_191635

Ibi ni bimwe mu bintu utigeze umenya kuri Producer Mbabazi Isaac (Lick Lick):

1. Yakundaga gukina Playstation

Lick Lick numwe muba Producer bakundaga imikino ikinirwa kuri Playstation, dore ko yashoboraga gukina uyu mukino amasaha arenga atanu ku munsi.

2. Nta nzoga yanywaga

Bizwi ko mu bantu bakora indirimbo, abenshi baba banywa ibisindisha ndetse n’ibindi biyobyabwenge, gusa kuri we siko byari bimeze, kuko nta nzoga yanywaga

3. Azi kwijijisha

Yarafite impano yo kwijijisha k’uburyo utamenya icyo ashaka cyangwa icyo adashaka, kuko yarashoboye kwijijisha.

4. Afite abana babiri

Abantu benshi ntago baziko abana, kuko yabyaranye n’umukobwa witwa Bella, ndetse na Oda Paccy.

5. Yakundaga imigati

Lick Lick yatezaga imbere abantu bacuruzaga imigati cyane bitewe nuko yayikundaga, ndetse nabo babana muri leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko yikundira Pizza cyane.

6. Yakundaga Inyama cyane

Lick Lick ngo ntiyararaga atariye inyama kuko yazikundaga cyane

7. Yari umuntu ugira ishyaka

Lick Lick yari umuntu ugira ishyaka cyane kuko iyo yihaga intego ntago yaruhukaga atayigezeho.

NO COMMENTS

Leave a Reply