Dore ibintu wagakwiye kumenya kuri The Ben

Dore ibintu wagakwiye kumenya kuri The Ben

| | Yasomwe inshuro 3,606 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye, ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora ibishoboka kugirango muzika nyarwanda yaguke igere ku rwego mpuzamahanga.
15803673_1837609639850247_8168331995110178816_n

The Ben asanzwe akorera muzika ye muri Leta zunze ubumwe ari naho yari amaze imyaka igera kuri itandatu, gusa mu mpera z’umwaka wa 2016 yaje mu Rwanda ndetse akaba yari azanywe no gukora igitaramo mbaturamugabo yakoze tariki ya 1/1/2017

the been

Abantu benshi bakunze kubona The Ben gusa ntibamenye byinshi kuri we ndetse akarusho nuko ataba no mu Rwanda k’uburyo abantu benshi bamumenyaho byinshi

Ibi ni bimwe mu bintu bitandukanye wagakwiye kumenya kuri The Ben

The Ben

Ese akigera muri Leta Zunze z’Amerika byamujyendekeye bite?

Ibi ni bimwe mu bintu byazonze The Ben akijya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Ibiryo:Ifunguro ryo muri Leta zunze ubumwe ryazonze The Ben akihagera

Amasaha:Akigera muri Amerika ibintu bijyanye n’amasaha yaramunaniye cyane, dore ko ngo yaryamaga amasaha abiri gusa ubundi ibitotsi bikabura

Umuco waho:Amerika kimwe n’ibindi bihugu usanga buri gihugu gifite umuco wihariye k’uburyo kugirango uwumenyere bikugora cyane

Ibintu wagakwiye kumumenyaho

The Ben yashimishijwe n’igitaramo yataramiye abanyarwanda bari bamaze imyaka igera kuri 6 batabona

the ben yataramiye abanyarwanda

The Ben akunda ifi cyane, k’uburyo adashobora kumara icyumweru atayiriye

The Ben mu buzima bwe yababajwe no kuba yari igeze gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, maze ku munota wa nyuma kigahagarikwa

The Ben akunda kumva indirimbo z’itsinda(Chorale) gusa ngo yakundaga indirimbo za R Kelly cyane

The Ben ari kubaka inzu ye bwite azabamo igihe cyose azajya aba yaje mu Rwanda, iyi nzu ari kuyubaka i Nyamata

The Ben akigera mu Rwanda yatunguwe n’iterambere u Rwanda rugezeho

The Ben nasubira muri Amerika azabwira Meddy ko ashonje ahishiwe, gusa ngo azashaka ikintu kimwe azamushyira

The Ben afitanye imishinga na Diamond Platmunz ndetse na Alikiba yo gukorana indirimbo

Mbere yuko asubira mu Rwanda ngo hari indirimbo zitandukanye azahava akoranye n’abahanzi nyarwanda barimo nka Green P usanzwe ari murumuna we, Tom Close bakoranye kuva kera, Buravan, n’abandi benshi cyane batandukanye

NO COMMENTS

Leave a Reply