Ibyo wakorera umukunzi wawe agahora akuvuga imyato

Ibyo wakorera umukunzi wawe agahora akuvuga imyato

| | Yasomwe inshuro 1,664 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni byiza ko umukunzi wawe umushimisha kugirango umutima we uwigarurire burundu abe uwawe iteka ryose, ibi bikaba akarusho iyo ugiye umushimisha igihe cyose muri kumwe, akuvuga imyato ahantu hose, muganira ndetse n’ibikorwa wakora bikamunyura kurusha uko wowe ubitekereza

Teenage loving couple hugging. Hipsters love. Young woman hugging his boyfriend from behind. Happy teenage girl standing behind young man.

Ibi ni bimwe mu bintu ukorera umukunzi wawe iteka akajya yumva ntawakuruta ndetse akumva yahora ari kumwe nawe cyane, agahora akuvuga imyato ahantu hose.

love-air-beautiful-girl-kissing-her-handsome-hispanic-boyfriend-cheek-33777572

1.Kumubwira udukuru dusekeje:

Abakobwa akenshi bakunda gushimishwa n’utuntu duto cyane utuntu tubasetsa rero burya umukobwa mukundana byaba byiza igihe muri kumwe ugiye umubwira udukuru dutandukanye twaba ari ukuri twaba ari n’utwo umuhimbiye ukadushyiramo udukabya dutuma aseka icyo gihe ahora akuzirikana kandi akazahora akwibuka.

2.Kumenya guca bugufi imbere ye

Aha cyane cyane igihe wamukoreye ikosa cyangwa wamurakaje, ukamenya kumusaba imbabazi ubishyizeho umutima ku buryo bikugaragara no mu maso. Bizamuha kurushaho kugukunda kuko azarushaho kumva ko wicisha bugufi kandi udafunga umutwe.

3. Kumukinisha udukino two mu bwana

Burya udukino tw’abana cyane cyane nk’ubute, kwihishana, gupapurana, tapu, mabigibigi n’utundi dutuma ahora akumbura ibihe mugirana ndetse akazahora abyibuka mu buzima bwe bwose.

4. Kumwibutsa ibiganiro mwagiranye mu gihe cyashize

Aha jya umwibutsa ibiganiro mwagiranaga ndetse n’ubutumwa bugufi mwandikiranwaga mu minsi yanyu ya mbere mu rukundo, hamwe cyangwa n’ibyo mwagiye mukorerana cyangwa muganira mbere mutarakundana. Ibi bimwereka ko kumukunda bitagutunguye cyangwa bitakugwiririye ahubwo ari ibintu witondeye kandi wamwizeho bihagije maze ukamuhitamo wabifatiye icyemezo.

5. Kumubwiza ukuri kuri buri kintu cyose

rero burya n’ubwo ukuri kuryana mu matwi nibyiza kowajya ubwiza umukobwa mukundana ukuri n’ikitagenda kuri we, n’iyo byamurakaza kubera uburemere bwabyo. Sibyiza burya guhisha umukobwa mukundana ko hari ikintu kibi umubonaho muri iyo minsi. Bizamuhengura igihe azabibwirwa n’abandi kandi wowe muhorana kandi mukundana ntacyo wamutangarije.

6. Kumuhanagura amarira igihe yarize

Aha urugero ashobora kurira kubera impamvu zitandukanye zamuriza. Nta mukobwa ujya upfa kwibagirwa umuhungu wamubaye hafi igihe yari mu gihe cy’agahinda kamuteye no kurira, aramuzirikana cyane.

blonde-girl-love-boyfriend-biting-his-ear-cute-couple-looking-happy-41384345

NO COMMENTS

Leave a Reply