Dore ibyiza byo gukaraba nibura inshuro imwe ku munsi

Dore ibyiza byo gukaraba nibura inshuro imwe ku munsi

| | Yasomwe inshuro 927 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni kenshi usanga hirya no hino abantu umuco wo gukaraba buri munsi utari wabazamo neza, rimwe na rimwe hari n’abo bivirizano indwara ziturutse ku mwanda wo kudakaraba.

Uyu munsi rero twabateguriye ibyiza bigera kuri bitanu byo gukaraba nibura inshuro imwe ku munsi

  1. Bituma wumva wisanzuye ku mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanyebbuteu6

Rimwe na rimwe hari igihe usanga abakundana (couple) ashobora kutegera umukunzi we kubera ko ari kumva adafite umwuka mwiza, icyo gihe bigatuma yumva agomba kwiha akato, ariko iyo wakarabye ufite isuku wumva nta kintu wishisha ahantu hose wisanzuye.

  1. Burya ngo gukaraba buri munsi bituma umubiri wawe uhorana ubushyuhe buri ku gipimo kimwebbuteue

Ni kenshi uzasanga ubushyuhe bw’umubiri wawe bugenda buhindagurika, ariko ngo burya umuntu ukaraba buri munsi bimufasha gushyira ku murongo ubushyuhe bw’umubiri we bikanamufasha gusinzira neza.

  1. Birinda umwuka utari mwiza ku mubiri w’umuntubbutlz2

Ni kenshi uzanyura ku muntu ukumva afite umwuka utari mwiza, burya rimwe na rimwe bituruka mu kudakaraba buri munsi. Ni byiza rero ko umuntu akaraba buri munsi kuko bifasha umuntu kugira umwuka mwiza ntubangamire abandi mu gihe muri kumwe.

  1. Bituma umubiri w’umuntu uruhuka nezabbuto1h

Nkuko bisobanurwa n’umuhanga Nina Roos avuga ko iyo umuntu yiriwe mu kazi umunsi wose, ni byiza ko ataha agakaraba umubiri wose ngo kuko bituma agarura ubuyanja mu mubiri we.

  1. Gukaraba nijoro ngo byaba ari akarusho ku mubiribbutala

Mu muryango nyarwanda ndetse no hirya no hino ku isi hamenyerewe ko umuntu iyo abyutse agomba gukaraba akajya mu kazi. Ibyo nibyo ni ihame ariko burya ngo amazi ya nijoro ni akarusho, ngo atuma umuntu acya, akumva ameze neza cyane nkuko Nina Roos umwanditsi w’ibitabo by’umwihariko bishingiye ku ruhu yagiye abyandika.

NO COMMENTS

Leave a Reply