Dore ibyiza byo kurarana n’ umukunzi wawe ku buriri bumwe

Dore ibyiza byo kurarana n’ umukunzi wawe ku buriri bumwe

| | Yasomwe inshuro 843 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Iyo ugize amahirwe yo kurarana n’ umukunzi wawe hari byinshi ubasha kumenya kandi ku rundi ruhande ukagira ibintu bitandukanye umwungukiraho. Muri byo hakaba harimo ikintu kingenzi abantu benshi badakunze kwitaho cyangwa bakagifata nk’ikintu gisanzwe urugero ikizere.

Muri iyi nkuru twabakusanyirije ibintu by’ ingenzi ushobora kunguka igihe waba wagize amahirwe yo kurarana n’ umukunzi wawe ku buririr bumwe kabonae n’ ubwo mwaba mutarashakana byemewe.

1.Musangira ubushyuhe

Igihe waraye wenyine akenshi akenshi bakunze urigunga mu buriri ariko igihe ubony amahirwe yo kurarana n’ umukunzi wawe mubasha kuba mwasangira ubushyuhe. Nk’uko abashakashatsi babitangaje bavuga ko igihe umuntu aryamye afite ubukonje urugero yanyagiwe bikabije ariko umuntu bararanye we atigeze anyagirwa kuko aba afite ubushyuhe bwinshi abasha kugabanyiriza ukonje bose bakagira tamperatire(Temperature)iri ku rugero rumwe. Yaba umuntu wanyagiwe cyangwa aranyagiwe igihe bararanye bagira ubushyuhe bumwe.

2.Muramenyana ku buryo bwimbitse

Aha ni ho usanga umwe abasha kuba yakwibwira undi nta nkomyi cyangwa hari icyo yishisha. Iyo uraranye n’umukunzi wawe mubyo umwungukiraho hakaba harimo kuba umumenya uwo ari we neza.

3. Byongera umunezero

Aba ari igitangaza mbere y’uko usinzira isura y’umukunzi wawe ariyo isigara mu bitekerezo byawe kandi na mbere yo kubyuka akaba ariyo uhita ubona mu maso yawe.

Ibi bikaba bikongerera umunezero kandi urukundo rukarushaho kwiyongera. Abantu benshi bakaba batangaza ko iyo umukunzi wawe ari kure hari akantu wumva muri wowe kabura kuko bituma ubunza imitima rimwe na rimwe kuko uba utazi neza uko umukunzi wawe ameze ariko igihe aruhande rwawe umutima uba uri mu gitereko.

4. Ikimenyetso cyo kwizererana

Uramwizera kandi nawe akakwizera niyo mpamvu mushobora kuryama mugasinzira nta cyo mwikanga.

5. Guhumurizanya mu gihe cy’ inzozi mbi

Igihe hagize ubasha kurota inzozi mbi umwe abasha guhumuriza undi kuburyo ushobora kumusoma kandi igihe umwe yagize indoto nziza akaba ashobora kuzisangiza undi bityo ibi bikaba ari bimwe ufite umukunzi babana aba atantukaniyeho umuntu urara wenyine yigunze.

Hari igihe abantu bagira indoto mbi bagira ngo ni byo ku buryo abafite imitima yoroshye usanga bahahamutse ariko iyo ufite umuntu ukuba hafi abasha kuba yagufasha.

6. Gutera akabariro biraborohera

Abantu kenshi   barara ukubiri iki gikorwa kigaragaza urukundo ku bantu bashakanye biragorana ariko igihe muba murarana biroroha kuba umukunzi wawe ubasha kumushimisha bikoroheye cyane cyane abagore bazwi kuba bagera ku byishimo bya nyuma bigoranye.

7. Buryo ngo kubona umukunzi wawe asinziriye birashimisha

Ikinti kintu gishimisha burya ngo ni ukubona umukunzi wawe aryamye asinziriye.

8. Byongera urukundo

Howwe.biz ivuga koko kuryama ku gitanda kimwe ari kimwe mu bintu byongera urukundo ariko iyo abashakanye barara ukubiri biragorana ahubwo urukundo rutangira gukonja buhoro buhoro.

9. Bigabanya gucana inyuma

Iyo abashakanye nta kibazo bafite mu buriri babanye mu mahoro nta bishuko byo kuba umwe yaca undi inyuma. Ibishuko byo kuba hari uwajya guheheta aba ari ntabyo ariko iyo mutumvikana nibwo uzasanga umwe yanyuze aha undi ahandi bagacana inyuma kubera kubura ubwumvikane.

10. Abakundana babasha gusomana bikwiye

Abantu akenshi babifata nk’ibintu bisanzwe ariko burya gusomana ni ikintu k’ingenzi ku bantu bakundanye banashakanye. Kuko bigaragaza urukundo hagati y’umugabo n’umugore.

Yanditswe na Nsanziamana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply