Dore icyo Hillary Clinton atangaza nyuma yo gutsindwa amatora

Dore icyo Hillary Clinton atangaza nyuma yo gutsindwa amatora

| | Yasomwe inshuro 3,854 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma gutsindwa amatora y’uwari umukandida uhagarariye aba Demokarate mu matora y’umukuru w’igihugu, akaza gutakaza  amahirwe ku munota wa nyuma yo kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika abenshi ariwe bahaga amahirwe, menya byinshi kubyo atekereza nyuma y’amatora.

hillary-clinton-biopics-cancelled-ftr

Mu butumwa yagiye atambutsa ku rubuga rwa Twitter yagize ati “ Nizeye ko azaba perezida ku Banyamerika Bose.”

Ibi yabitangaje nyuma yaho yagaragaje ko nubwo Atariwo musaruro benshi mu Banyamerika bari biteze uri buve mu matora ababajwe nuko atabashije gutsinda gusa akifuriza mugenzi we amahirwe yo kuyobora Abanyamerika bamugiriye ikizere.

Ubu ni bumwe mu butumwa bugiye bunyuranye Hillary Clinton yagiye asangiza imbaga imukurikira nyuma yo gutsindwa amatora:

“Donald Trump agiye kuba Perezida wacu, Turamwifuriza ibitekerezo bizima ndetse n’amahirwe yo kubasha kutuyobora.”

“Nizera ko Donald Trump azaba umu Perezida w’umutsinzi ku banyamerika bose.”

“Twabonye ko igihugu cyacu kigabanyijwemo ibice kurusha uko twabikeka. Gusa ndakiringiye Amerika – Ndetse sinzacogora.”

“Uku gutsindwa kurambabaje. Gusa ndabasabye ntimuzahagarike kwizera kurwanira icyiza kuko ni ibya agaciro.”

“Ku bagore bose…Mwe mwashyize imbaraga zanyu zose mu kunshyigikira ndabamenyesha ko nta cyintu na kimwe cyanshimisha nkokubabera intsinzi yanyu.”

“Dukomeye twese hamwe ndetse tuzatera imbere twese hamwe. Ntimuzigere na rimwe mwicuza ku birwanirira.”

Image result for donald trump
Donald Trump watsindiye kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika

NO COMMENTS

Leave a Reply