Dore impamvu amadini nayo yagatanze imisoro

Dore impamvu amadini nayo yagatanze imisoro

| | Yasomwe inshuro 497 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Abanyarwanda bagera kuri 95% bafite amadini babarizwamo atandukanye bitewe n’imyemerere yabo, nubwo rwose agira uruhare mu kubaka isi bayibwiriza ubutumwa bwiza iyo witegereje neza usanga intego bayihuriyeho na leta kuko nayo yifashisha imisoro mu kubaka igihugu.

Imisoro niyo ituma imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bigerwaho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Rwanda habarurwaga amatorero n’amadini agera ku 1500 yari yariyandikishije mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB ndetse ayo akaba ariyo yarazwi, hari n’andi icyogihe yar’atarabona ibyangombwa.

kuba amadini ari menshi ni byiza kuko byatanga icyizere ku gihugu cyacu no ku banyarwanda mu bijyanye n’imibereho myiza n’umutekano w’abantu, ibintu n’igihugu muri rusange mu gihe akoze inshingano zayo.

Gusa muri iyi myaka benshi bemeza ko amadini avuka muri iki gihe yaba agamije ubushabitsi ndetse ko atagamije kwamamaza inkuru nziza nkimwe mu nshingano zayo nkuru.

Mu nama yahuje  ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’abayobozi b’amadini mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 Smaragde Mbonyintege, perezida w’inama y’abepisikopi gatorika mu Rwanda yagize ati “Igitekerezo cyo gusora tugihuriyeho twese nk’amadini kuko umusoro niwo wubaka igihugu kandi amadini yose agomba kubaka igihugu; ni nako kubaka isi kuko ariyo ntego y’ibwirizabutumwa. Niyo ntego y’intumwa kuko ari ugukosora abantu.”

Mu Rwanda amategeko agenga imisoro n’amahoro asonera ibikorwa byose bidaharanira inyungu, ahubwo bigamije gufasha abaturage harimo n’amadini, gusa kurundi ruhande hari abantu benshi bashinja abanyamadini ku kuba batangiza amatorero ku nyungu zabo bwite ngo ndetse abandi bakabigira business nk’izindi zose zisanzwe bakaba batiyumvisha uburyo bo batatanga imisoro.

Ese wowe uri kuruhe ruhande, Wumva bikwiye ko amadini nayo yatanga imisoro cyangwa ntibikwiye??

2 COMMENTS

  1. Byaragaragaye ko amadini menshi akazi kayo ari ako gukama cash mubayobocye bayo, sinumva rero impamvu ad akwiye gutanga umusoro

Leave a Reply