Dore udushya twaranze icyumweru gishize

Dore udushya twaranze icyumweru gishize

| | Yasomwe inshuro 991 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Iki cyumweru  gishize cyaranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, gusa ahanini usanga mu myidagaduro n’imikino ariho haba higanje udushya n’udukoryo twinshi.

Iki cyejyeranyo kugirango gikorwe hagenderwa ku bintu binyuranye byacicikanye mu itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi ndetse no ku ma radio atandukanye.

Utu ni tumwe mu dushya n’udukoryo twaranze iki cyumweru kirangiye

Knowless Butera yibarutse imfura

knnn

Kuwa kabiri w’iki cyumweru gishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko Knowless yamaze kwibaruka umwana we wa mbere hamwe n’umugabo we Ishimwe Clement

Akiwacu Colombe imyambaro ye yacumuje abantu k’uburyo butangaje

7-473 colombe-1 6-549

Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe muri iki cyumweru ku mbuga zitandukanye hagaragayeho amafoto ye yambaye ikariso n’isutiya gusa, aya mafoto yatumye abantu batari bake bavuga amagambo atandukanye

Abahanzi b’abanyarwanda baba muri Amerika bashyize hanze indirimbo  nshya

Bamwe mu bahanzi nyarwanda basigaye bakorera muzika yabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerik bashyize hanze indirmbo zinyuranye, muri abo harimo : The Ben(Habibi), K8 Kavuyo(Ndaguperefera), Emmy(Ntunsige)

Miss Jolly yagiye muri Amerika guhatanira kuba nyampinga w’isi

dsc_1998

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yahagurutse I Kigali yerekeza muri leta zunze ubumwe z’amerika guhangana n’abandi bakobwa bavuye mu bindi bihugu kuzatorerwa kuba nyampinga w’isi.

Imran Nshimiyimana yakoze ubukwe

j

Imran wahoze akinira Police FC gusa kurubu akaba arimo gukinira APR FC muri iyi wikendi ishize yakoze ubukwe n’umukunzi we Asna

Rayon Sport yashimishije abafana bayo

hh

Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sport yari yakinnye n’ikipe ya Bugesera FC mu mikino ya shampyiona, uyu mukino ukaba wararangiye Rayon Sport itsinze igitego kimwe k’ubusa

  • Hanze y’u Rwanda

Fidel Castro wahoze ayobora Cuba yaratabarutse

Fidel Castro

Uyu mukambwe w’imyaka 90 kuwa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016 nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu mukambwe yatabarutse.

Justin Bieber yakoreye umufana we ibyamfura mbi

3aab91cf00000578-3962664-image-a-7_1479864052608 3aab921300000578-3962664-image-a-180_1479866062162

Umuhanzi w’icyammare hano ku isi Justin Bieber mu minsi yashize ubwo yarari mu mugi wa Barcelone yakubise umufana we amugira indembe ikomeye cyane

Intambara y’amabuno mu muryango wa Kardashian yabuze gica

Peachy pair:  Kim and Khloe Kardashian model Yeezy outfits in a new shoot for German publication 032c

Uyu muryango numwe mu miryango ifite abakobwa bakunzwe cyane bitewe n’imiterere yabo, mu minsi ishize bakoze udushya ubwo bashyiraga hanze amafoto bari kwerekana ingano y’ibice byabo by’imibiri maze ayo mafoto avugisha benshi.

NO COMMENTS

Leave a Reply