Dore uko imikino ya shampiyona y’u Rwanda yaraye ijyenze

Dore uko imikino ya shampiyona y’u Rwanda yaraye ijyenze

| | Yasomwe inshuro 316 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016, imikino ya shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa kabiri, aho amakipe arimo Bugesera, Mukura, Pepiniere, Etincelle, Gicumbi FC na Kiyovu Sport zari zakinnye.

Ikipe ya Kiyovu yatunguwe no gutsindirwa i Nyamata itsinzwe na Bugesera Fc ibitego bitatu k’ubusa(3-0), ibi bitego bikaba byaratsinzwe na Farouk Ruhinda, Rucogoza Djihad na Rucogoza Aimable, bakaba bari bayobowe n’ umutoza Mashami Vincent.

Undi mukino wabaye n’uwahuje ikipe ya Pepiniere n’ikipe ya Mkura VS, uyu mukino ukaba wararangiye ikipe ya Mukura VS itsinze ikipe ya Pepiniere ibitego ibitego 2-1, ku ruhande rwa Mukura VS ibitego byatsinze na Ally Niyonzima na Hakizimana Kevin naho icya Pepiniere gitsindwa na Joseph Lubega.

Undi mukino wa shampiyona waraye ubaye, wahuje ikipe ya Etincelles FC n’ikipe ya Gicumbi FC kuri stade Umuganda, maze ikipe ya Etincelle inyagira Gicumbi ibitego 3-2.

Ibitego bya Etincelle byatsinzwe na Kambale Salita Gentil watsinze ibitego bibiri icya gatatu gitsindwa na Niyonzenga Ibrahim mu gihe ku ruhande rwa Gicumbi FC ibitego byabo byatsinzwe na Rutayisire Egide ndetse na Mudeyi Suleyman.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016 aho:

  1. APR FC vs Amagaju (Stade de Kigali; 15:30)
  2. Sunrise FC vs AS Kigali (Kigali, 15:30)
  3. Marines VS Espoir FC (Umuganda, 15:30)
  4. Kirehe FC vs Musanze FC (Kirehe; 15:30)

NO COMMENTS

Leave a Reply