Dore uko umuntu yabona ko umukunda udakoresheje amagambo

Dore uko umuntu yabona ko umukunda udakoresheje amagambo

| | Yasomwe inshuro 591 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Burya birashoboka ko umuntu umwereka ko umukunda utiriwe uruha cyane umubwira amagambo menshi, ahubwo ugakoresha amarenga nawe ahita yibwira icyo ushatse kuvuga.

naijashine-com_-ng_boy-talking-to-a-girl

Ibi ni bimwe mu bintu ushobora gukora umuntu akabona ko umukunda nta jambo wiriwe uvuga.

1.Inseko nziza

Image result for nice smile

Guseka burya bishobora guha amahirwe n’abandi bari aho bakamenya icyo ugambiriye. Uburyo bwiza bwo gutwara umuntu ukoresheje inseko ni ukwitonda, ukamureba mu maso nk’isegonda hanyuma ukareka mu maso hawe hagataha umucyo ukamusekera inseko nziza, bimwe Abanyarwanda bavuga ngo “Araseka amasaro agaseseka, n’ubwo iyo nseko itamara amasegonda menshi, izemeza uwo muntu ko koko ari we igenewe

2.Reba mu maso uwo muvugana

Image result for to look each other in eyes'

Igihe uvugana n’umuntu, mera nk’aho amaso yawe amuteyeho, kabone n’ubwo yaba yarangije kuvuga, ntukarebe hirya uko wiboneye. Niba wumva ushaka kuba wareba ku ruhande bikore witonze kandi gahoro, kugeza igihe amaso yanyu atandukaniye. Ushobora no kugerageza kubara inshuro uwo muri kuvugana ahumbya. Ibi byagaragaje ko ababikora bakundwa cyane na bagenzi babo.

 

3.Kumuhozaho ijisho

Image result for a boy who look a girl in classroom

Niba ukunda umuntu kandi ushaka ko azabona ko umukunda akoresheje amarenga y’urukundo gerageza umurebe cyane bishoboka k’uburyo nawe azajya agira isoni ndetse agahora akureba nawe bizatuma mu mutima we hari ikintu cy’urukundo kimuzamo

4.Garagaza urukundo nk’urwo ugaragaza ku mwana muto

Image result for affection to a baby

Abantu bose bita cyane ku buryo bitwara iyo bahuye n’abandi bwa mbere. Iyo uhuye n’umuntu bwa mbere igire nk’aho ubonye akana gato gateye amabengeza umugaragarize urukundo rutagabanyije, mbese nk’urwo waha akana gato kaje gakambakamba kakuririra ku birenge byawe. Urugero: Ushobora kubwira umuntu muhuye bwa mbere uti “Yo! Uri igitangaza”.

5.Gabanya kwikorakoraho cyangwa se gufata ikindi kintu kikwejyereye

Image result for a boy who have fear of talk to a girl

Niba wifuza ko abantu bakugirira icyizere, gerageza kugaragaza kudakubagana cyane igihe uganira nabo. Tuza, wigira ubwoba, wizenguruka cyane cyangwa ngo ushishure/ ushwanyaguze ikintu ufite. Abahanga bavuga ko gukomeza kwikorakoraho nko mu maso, ku zuru, ku kananwa, ku munwa n’ahandi bishobora gutuma batekeraza ko ushobora kuba uri kubabeshya cyangwa utifitiye icyizere.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply