Dore uko wagarura ibintu kuri Flash igihe byabuze kandi utarigize ubisiba

Dore uko wagarura ibintu kuri Flash igihe byabuze kandi utarigize ubisiba

| | Yasomwe inshuro 1,110 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Benshi muri twe tujya duhura n’ikibazo cyo kubura ibintu kuri Flash disike nyamara ibyo bintu utarigeze ubisiba kuri iyo flash, ndetse hari n’abacyeka ko ari ikibazo disiki yabo yahuye nacyo.

aid710773-728px-set-your-computer-to-boot-from-usb-flash-drive-step-7

Niba iki kibazo cyarigeze kukubaho, uzakoreshe izi nzira ibintu biri kuri flash uzahita wongera kubibona.

02-usb-thumb-drives-sandisk-extreme-cz80

1. Kanda kuri Start

2. Andikamo ijambo “Run”cyangwa  ukandire hamwe kuri tushe ya Windows kumwe n’inyuguti “R”

3. Andikamo “cmd”

4. Maze ukande OK , Urahita ubona akadirishya gasa gutya

cmd

5. Maze ubanze ushyiremo inyuguti ihagarariye(driver letter) disiki yawe irangizwa n’utudomo tubiri “:”, dufate urugero rwa flash diski ifite izina rya F, ubwo urahita ushyiraho ibyo bimenyetso “F:”

6. Maze uhite ukanda itushe ya “ENTER”

7. Uhite ushyiramo uhite wandikamo amagambo azwi kw’izina rya “command” akurikira “attrib –s –h /s /d”

8. Maze ugahita ukanda itushe ya “ENTER”

Usoje izi nzira ongera ufungure disiki yawe urahita ubona ibintu byose n’ibyo wari wabuze biriho.

Ufite igitekerezo wifuza ko twazagusobanurira watwandikira kuri [email protected] cyangwa se ugatanga igitekerezo cyawe muri comment

1 COMMENT

  1. murakoze cyane, gusa mwadusobanurira iyo umuntu ashyira disk muri laptop machine bakamubwira ngo format the disk.
    wakora iki? Mutubwire murakoze.

Leave a Reply