Dore urutonde rw’ibiribwa warya bikagufasha gutera akabariro neza

Dore urutonde rw’ibiribwa warya bikagufasha gutera akabariro neza

| | Yasomwe inshuro 1,534 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

bidakabIgihe uri gutera akabariro utakaza imbaraga nyinshi, ningombwa ko izo mbaraga utakaza uzigarura ukoresheje imirire itandukanye, bamwe mu bahanga bemeza ko iyo uriye imbuto n’ibinyamasukari bidakabije ukomeza ukagira ubuzima buzira umuze.

Dore urutonde rwa bimwe mu bintu abahanga bagaragaje ko bigira akamaro iyo ubiriye mbere cyangwa nyuma yo gutera akabariro

1.Ubunyobwa

Nibyiza ko umuntu arya ubunyobwa byinshi mu gihe cyo gutera akabariro kuko ubunyobwa bwongera intangagabo, bityo bigatuma ukomeza kugira ubuzima bwiza mu gihe uri gutera akabariro.

2. Chocola z’umukara

Ni kenshi igitsina gore gikunze kurya amashokora burya ntibiba ari iby’umurimbo kuko hari ababikora bazi impamvu yo kuba ubwayo yifitemo ibituma aryoherwa igihe bari mo gutera akabariro .Ikindi kandi kurya shokora bigabanya imihangayiko ya hato na hato yongera ibyitwa serotonin na dopamine bigira uruhare mu kuburizamo imihangayiko n’umunaniro ukabije ikindi kandi shokora ituma amaraso atembera neza mu mubiri ukumva ufite ibinezaneza .

3. Avoka

Ubusanzwe avoka ni imwe mu mbuto zifitemo intungamubiri ituma umutima ukora neza, bitewe na vitamin ya B6 n’ibindi bishamikiyeho bituma umuntu agira imbaraga bigafasha cyane cyane abari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kudacika intege bya hato na hato. Ikindi kandi ifatiye igitsinagabo runini kuko igira intungantanga ikanafasha igitsinagore kutagira umwuma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

4. Wotameroni

Kubera uburyohe bwayo n’umutobe wiganjemo ibituma umuntu agira ububobere muri we nk’uko abashakashatsi bagiye babigaragaza, ngo bigira imimaro imwe n’imboga ariko yo ikagira umwihariko wo gutuma amaraso atembera neza bakaba bagira inama abashakanye kubanza kurya uru rubuto mbere yo gutera akabariro.

5. Pome

Ubu bwoko bw’uru rubuto narwo rutuma gutera akabariro bikorwa neza kuko atuma igitsina gore kigira ububobere mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina uretse ko ifite n’ibindi bitandukanye bifitiye akamaro umubiri w’umuntu.

6.Umuneke

Bitewe n’isukari umuneke wifitemo, iyo uwuriye mu gihe witegura gukora imibonano mpuzabitsina bifasha igitsinagabo kugorora imikaya bityo igikorwa kikaza kugenda neza .

7. Injugu

Injugu zigira intungamubiri nziza, kuko zubaka umubiri igihe umaze gusohora bityo umubiri wawe ugakomeza gukora ntambogamizi ugize.

NO COMMENTS

Leave a Reply