Dr Kiiza Besigye yabujijwe kujya kuburana urubanza aregwamo

Dr Kiiza Besigye yabujijwe kujya kuburana urubanza aregwamo

| | Yasomwe inshuro 149 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nk’ uko bimaze kumenyerwa mu gihugu cya Uganda ko polisi y’ iki gihugu ihagarika Dr Kiiza Besigye ikamubuza kuva iwe mu rugo, nanone yongeye guhagarikwa ariko yari agiye kujya kuburana, nawe ahita yisubirira mu rugo iwe.

Dr Kiiza Besigye ugikomeza kuvuga ko ariwe perezida wa Uganda yagombaga kujya mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2016 ku isaha ya saa tatu za mu gitondo ngo akomeze kuburana urubanza aregwamo. Ni nyuma y’ uko rwari rwabaye rusubitse kuko hari hagikorwa iperereza.

Cyakora ngo ubwo yasohokaga iwe aho atuye, ngo ajye kwisobanura, ntibyaje kumukundira kuko atari yabanje kubwira polisi aho agiye ndetse banamubajije ntiyabasobanurira, baramuhagarika nawe ahitam kwisubirira iwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu mjyi wa Kampala, Emilian Kayima yatangaje ko abapolisi batamuhagaritse ahubwo ko bamubajije aho agiye, ahitamo gusubira iwe.

Yagize ati: ” Abofisiye bacu ntibamuhagaritse gusa babajije Besigye aho yari agiye hanyuma afata umwanzuro wo gusubira iwe. Ni amahitamo ye yo kutajya mu rukiko.”

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply