DRC: Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

DRC: Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

| | Yasomwe inshuro 206 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, yasabye abanyamerika bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuhava.

_91453987_8514c5d9-141d-4f99-96d5-1766c42a221dIbi bitangajwe nyuma yuko ibintu biri kugenda bizamba gahoro gahoro muri icyo gihugu. Nkuko BBC ibitangaza mu byumweru bishize bya bugufi, habaye imyigaragambyo ku buryo yageze ku rwego rukomeye bitewe no kutumvikana kuri gahunda y’amatora.

Abatavuga rumwe na Kabila, bavuga ko imyigaragambyo  yaba yaratejwe no kuba ubutegetsi buriho bwarashatse guhindura amataliki y’amatora bakayashyira mu kwezi kwa 12 .Iyi myigaragabyo ikaba yaraguyemo abantu bagera kuri 50.

_91453986_12d5d59a-7cc2-4742-814e-2559c5ba08d4
Imyigaragambyo yahitanye abatari bake muri Kongo

Uretse kuba iyo myigaragambyo imaze iminsi iba, BBC ikomeza ivuga ko umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu utameze neza, ndetse ngo n’abasirikare ba Kabila bananiwe kuharinda umutekano nk’ahandi.

Uretse Amerika isaba abaturage bayo kuva muri icyo gihugu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Jean-Mark Ayrault, yatangaje ko ishyamba atari ryeru muri Kongo, ngo kuko ibinti biri kugenda bikomera cyane ndetse bishobora kuvamo intambara hagati y’abaturage kubera manda ya gatatu Kabila yiyamamarije. Ibi Jean-Mark Ayrault akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya cha Sciences-Po.

Joseph kabila yagiye ku butegetsi ubwo yari asimbuye ise umubyara akimara kwicwa ubwo hari mu mwaka wa 2001, nyuma ya manda ebyiri amaze ku butegetsi iyi ikaba ari manda ya gatatu agiye kwiyamamariza.

NO COMMENTS

Leave a Reply