Dream Boys yifashisha indirimbo ya Meddy ishaka abafana – Video

Dream Boys yifashisha indirimbo ya Meddy ishaka abafana – Video

| | Yasomwe inshuro 1,336 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Itsinda rya Dream Boys rigizwe n’ abasore babiri aribo TMC na Platini bakomeje kugenda bitwaza indirimbo ya Meddy “Ntawamusimbura” mu buryo bwo kubona abafana mu bitaramo bakora.

Mu gitaramo giheruka kuba cyaba basore uko ari babiri, baje gutungurana ubwo bajyaga ku rubyiniro mbere yo kuririmba indirimbo zabo bakabanza bakaririmba indirimbo ya Meddy ikunzwe muri iyi minsi yitwa Ntawamusimbura.

img_6980
Platini na TMC ku rubyiniro baririmba Ntawamusimbura

Dream Boys itagitana nu mucuranzi wa gitari aho imwitwaza mu bitaramo byose kugirango abacurangire indirimbo zabo, niwe bifashishije abacurangira Ntawamusimbura bihagurutsa imbaga y’ abantu bari muri iki gitaramo.

Kuri ubu twavugako Dream Boys aribo bahanzi bari kugerageza gutanga isura nziza mu bijyanye no kugira ikipe ihoraho ibafasha mu bikorwa byabo. Iri tsinda kuri ubu rifite ababyinnyi rikagira abacuranzi babiri  haba ucuranga Piano ndetse nuwa gitari hakiyongeraho numu dj ubamenyera ibijyanye n’ indirimbo baririmba mu bitaramo byose bajyamo.

Amashusho ya Dream Boys iri kuririmba “Ntawamusimbura” ya Meddy

NO COMMENTS

Leave a Reply