Ese inama rusange ya Mukura Victory Sport yakemuye ikibazo yarifite burundu cyangwa...

Ese inama rusange ya Mukura Victory Sport yakemuye ikibazo yarifite burundu cyangwa yagicukuriye imizi?

| | Yasomwe inshuro 183 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ubwumvikane buke bumaze iminsi buvugwa mu ikipe ya Mukura Victory Sport, ndetse bikaviramo kwegura kuri bamwe mu bayobozi kubera ukutumvikana m’ubuyobozi bwa Mukura V.S

Image result for mukura vs

Mu nama rusange yabaye ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016 ubwo hari hateganyijwe ko iyo nama igiye kwigira hamwe ikibazo cyatumye umuyobozi ndetse n’umunyabanga uhoraho w’Ikipe ya Mukura begura ku nshingano zabo bitunguranye, ndetse batanavuze zimwe mu mpamvu nyamukuru zitumye begura igihe kitaragera(manda itarangiye).

Ibi siko byaje kugenda ubwo bari muri iyo nama haje kuvamo akavuyo nako kadasobanutse cyangwa katiyubashye kurundi ruhande ubwo haje kuboneka kubwirana nabi kuri bamwe n’abamwe, ndetse banenga umwe mu bayobozi wasebeje ndetse akanashyira umutoza Okoko mu itangazamakuru.

Image result for okoko utoza mukura vs
Okoko utoza Mukura Vs

Ibi byabaye ngombwa ko iki kibazo gisa nk’igiteza impagarara muri Mukura ku ruhande rw’umutoza Okoko ndetse n’uwamushinjaga uburozi kuko yabasabye ibimenyetso n’impamvu yatumye abijyana mu itangazamakuru akazibura.

Ikindi cyagaragaye muri iyi nama nuko habayemo gusuzugurana ku bayobozi beguye ndetse n’uwari wagarutse k’ubuyobozi, ubwo inteko yari iyoboye iyi nama yasabye abo bagabo bombi gusabana imbabazi kubera amagambo atari meza yaramaze gukoreshwa hagati yabo ubwo bageragezaga gukemura ibibazo bari bafitanye.

Uwahoze ari umunyamabanga w’iyi kipe wasimbuwe yavuze ko adashobora gusaba imbabazi umuntu n’umwe.

Muri iyi nama rusange kandi batoreyemo umunyamabanga mushya wa Mukura Victory Sport ariwe Eng Fidel Niyobuhungiro wagiyeho asimbuye uwari usanzweho bwana sheih Hamdan Habimana wavuyeho yeguye .

Image result for Fidel Niyobuhungiro
Fidel Niyobuhungiro umunyamabanga mushya wa MUKURA VS

Benshi  mu bakunzi b’iyi kipe bakomeje kwibaza niba iyi nama rusange ishobora kuba idateje ikindi kibazo hagati y’ubuyobozi n’umutoza ndetse n’abamwe mu bakinnyi bari nyuma y’umutoza Okoko cyane ko tumenyereye ko umutoza iyo ahinduye ikipe agerageza kujyana na bamwe mu bakinnyi yiyumvamo cyangwa baba bumvikana nawe,

Ndetse buriwese yahita yibaza niba mu bakinnyi hagati yabo hatarimo zimwe mu mpande ebyiri(2), uruhande ruri kumwe n’abayobozi batifuzaga ko uyu mutoza yakongererwa amasezerano, n’urundi ruhande rushyigikiye imikorere y’uyu mutoza Okoko, akaba ari narwo ruhande rwinganjemo abakinnyi uyu mutoza yazanye avana mu yandi makipe atandukanye yahano m’u Rwanda ndetse no hanze.

NO COMMENTS

Leave a Reply