Ese kuva amaraso mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nibyo ko umukobwa ari isugi?

Ese kuva amaraso mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nibyo ko umukobwa ari isugi?

| | Yasomwe inshuro 1,032 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’inzobere zitandukanye, ngo hemezwa ko umukobwa ari isugi iyo nta gitsina cy’umuhungu cyari cyinjira mu gitsina cye bishatse kuvuga ko aba atarakora imibonano mpuzabitsina by’umwihariko akaba agifite agahu kitwa Hymen mu ndimi z’amahanga.

Benshi bajya bibeshya bagacyeka ko iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa akava amaraso ko aba amutwaye ubusugi, yego birashoboka ariko si buri gihe, ngo gusa ikibyemeza cyane ni aka gahu kaba gapfutse umwenge w’igitsina cy’umukobwa (Hymen) kurusha uko byagaragazwa n’amaraso kuko ashobora kuyava bitewe no gukomereka cyangwa ubundi burwayi yari afite mu myanya ndagagitsina.

Ese Hymen ni iki?

Hymen ni agahu kaba gapfutse umwenge w’igitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina. Abantu benshi bakunda kwibeshya ko iyo ako gahu (Hymen) gacitse kakavaho bisobanura ko umukobwa aba atakiri isugi. Ibi ni ukwibeshya. Yego ni kimwe mu bimenyetso ariko si buri gihe .Uretse imibonano mpuzabitsina, Hymen ishobora kwangirika bitewe n’impamvu zinyuranye nko ukora imyitozo ngororamubiri,kwikinisha, n’ibindi.

Hari n’abakobwa baba bafite hymen ikweduka(Elastique) ku buryo ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ntibigire ikibazo bitera.

Hari aba bafite imyumvire y’uko umukobwa utavuye amaraso mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aba atari isugi, Iyi ni imyumvire yo ha mbere. Iyo umuryango washyingiraga umukobwa ,bagenzuraga niba ibyo barayemo biriho amaraso bityo bakemeza ko bashingiwe/ye umukobwa muzima wari ukiri isugi. Ku ruhande rumwe bifite ukuri ariko ku rundi sibyo.

Si buri gihe Hymen icika mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hakaza amaraso cyangwa umukobwa akagira ububabare. Biterwa n’imiterere y’umubiri w’uwo mukobwa n’uko hymen ye iteye. Keretse iyo habayeho kwinjiza igitsina cy’umugabo cyane (Penetration forte).

Muganga wenyine niwe ushobora gupima akemeza ko umukobwa/umugore yigeze gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa atigeze ayikora. Iyo iki kizamini gifatwa ntibibanda kureba niba Hymen ikiriho cyangwa yarangiritse.

Kwemeza ko umukobwa atari isugi ugendeye kuri hymen ni ukwibeshya. Hymen cyangwa kariya gahu twakwita rutangira gashobora gucika cyangwa kakangirika umukobwa ntanabimenye cyane cyane ku bakobwa batwara amagare, bakora siporo zikomeye nk’izabahungu,…

Hari abasore benshi bibeshya ko iyo yinjiza igitsina cye bigoranye mu cy’umukobwa baryamanye bwa mbere nk’iyo barushinze ko umukobwa aba ari isugi, aha si byo 100% Ashobora kuba yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina,hagashira igihe runaka ,umubiri ukagenda usubirana. Ibi kandi bishobora no guterwa n’uburwayi bw’umukobwa bwo kugira igitsina gito k’umugore).

Keretse nibura iyo umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ,nibwo umusore cyangwa umugabo ashobora kumenya ko umukobwa baryamanye atari isugi kandi nabwo umusore udasanzwe amenyereye ibijyanye n’ibyo hari igihe atanabyitaho cyeretse abasore baba basanzwe basambana cyane naho iyo ari umusore ubikoranye n’umukobwa bose ari ubwa mbere ntiyapfa kumenya ngo uyu ni isugi cyangwa si we .

NO COMMENTS

Leave a Reply