Ese ni ukuri BRD yakemuye ibibazo by’abanyeshuri mw’itangwa rya buruze 95%?

Ese ni ukuri BRD yakemuye ibibazo by’abanyeshuri mw’itangwa rya buruze 95%?

| | Yasomwe inshuro 333 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Igihe.com yanditswe ku ya 18 Ukwakira 2016 na Ntakirutimana Deus ivuga ko BRD yakemuye ibibazo by’abanyeshuri 95% mu mitangire ya buruse abanyeshuri benshi batangaza ko hakiri ibibazo byinshi bitarakemuka kandi ko benshi batarabona amafaranga.

brd

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere(BRD), bwatangarije abasenateri ko ibibazo byagaragaraga muri urwo rwego bimaze gukemuka ku kigero cya 95% nk’uko byanditwse mu nkuru Igihe.com cyatangaje umunsi wejo twaje kwegera abanyeshuri biga mu mashami atandukanye ya kaminuza dushaka kumenya koko uku niba ari ukuri n’icyo abagenerwa bikorwa bo ubwabo babivugaho muri rusange.

Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge batangarije Touchrwanda ko hakiri ibibazo byinshi gusa bagashimira BRD ko uyu mwaka igerageza ugeranyije n’imitangire ya buruse igihe yari ikiri mu maboko ya REB.

Umunyamakuru wa Touchrwanda abajije bamwe mu banyeshuri biga mu ishami rya nyarugenge niba koko kuba hatari abatarabona amafaranga ya buruse ari ikibazo cyo kwandika konti nabi bavuze ko atari ukuri hari abanyeshuri bazanditse neza batayabona.

Umwe mubanyeshuri twaganiye utashatse ko amazina ye atangazwa avuko hari abazanditse batarayabona gusa agakomeza avuga ko uko biri BRD iruta REB.

Ati “Hoya pe! Kuko hari abazanditse neza batarayabona ariko uko biri kose iruta REB.”

Uretse bamwe mu banyeshuri biga muri iri shami twagerageje kuganira n’abiga mu ishami rya Nyagatare ariko bifuza ko amazina yabo atatangazwa bavuga ko nubwo basigaye batanga aya amafaranga ku gihe ari make bo bakavuga ko adahagije ibikenerwa ku munyeshuri.

Bimwe mu bikenewe bavuga harimo gufotoza ndetse n’ubukode bw’amazu ubu bwazamutse ku kigero cyo hejuru ndetse n’ibiribwa ku isoko nabyo bikaba bihenze cyane gusa bagasaba reta kuba yatekereza kuri iki kibazo ikaba yakwongera aya mafaranga kuko igihe yashyiriweho ibintu byari bihendutse ariko ubu ubuzima bwarahindutse ibintu birahenda cyane.

Benshi bakaba bahuriza hamwe mu mvugo bakoresha bakavuga ko bakubitswe amagambo agashira. Bati “Twarakubiswe wangu nta mbaraga zo kuvuga dufite.”

Abandi bati “Tekereza nawe ubuzima bw’ i Kigali, umuriro +amazi byose birafunze, kubatega inkweto zarahengamye banga kugongana naba convoyeur! Abagendera ku makarita nawe uratekereza uko bimeze.

Ikindi kandi bamwe banenga BRD kuba itabasubiriza igihe. Uyu agira ati “Njye ntibarampa na contract bahora bambeshya Ngo bazansubiza kuri email. Wapi gusa iruta REB da kuko harabo yayahaye da arik abandi ntibarayabona benshi kandi.”

Muri rusange ubuzima ku banyeshuri baratarabona amafaranga ya buruse ntibumeze neza na gato basaba BRD ko yakwihutisha gahunda abatarabonye n’iripfumuye na bo bakayahabwa kuko ubusanzwe ntahandi babona andi abatunga benshi kuko batishoboye.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply