Ese Nkota Eugene wamenyekanye muri filime nyarwanda ni muntu ki?

Ese Nkota Eugene wamenyekanye muri filime nyarwanda ni muntu ki?

| | Yasomwe inshuro 1,596 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Nkota Eugene n’umusaza ufite imyaka 56 akaba yubatse urugo ndetse akaba afite abana batanu(5), akaba yaramenyekanye mu ma filime atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

IMG_8532

Nkota Eugene ubusanzwe atuye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kicukiro, akagali ka Kicukiro, Eugene yaganiriye n’abanyamakuru ba Touchrwanda maze atubwira urugendo rwe muri filime nyarwanda.

IMG_8531

Eugene yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2007-2008, gusa kugeza ubu akaba amaze gukina ama filime menshi arenga 15, Eugene kandi numwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mw’itangira ry’ama filime nyarwanda hano mu Rwanda kuko mbere habagaho ikinamico.

Yakomeje avuga ko bitari byoroshye kugirango filime nyarwanda igire izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga kuko mw’itangira rya filime bahuraga n’imbogamizi nyinshi zitandukanye, aho twavuga nk’ibikoresho bike, ndetse n’ubushobozi buhagije.

Kuriwe asanga urwego yifuza ko filime nyarwanda yageraho itararugeraho bitewe nuko harimo imbogamizi nyinshi cyane, aho yatubwiye nk’ibyitwa (Pilatage) hamwe usanga abantu bari gufata filime nyarwanda bakazitesha agaciro, yavuze kandi kubijyanye no kuba ama filime menshi aba afite inkuru itari nziza, ugasanga utamenya aho biva naho bijya, kuko burya biba byiza iyo filime ifite inkuru nziza k’uburyo n’umuntu ashobora kuyireba akamenya ko ari ibintu runaka biba mu buzima bwacu bwa buri munsi.

IMG_8535

Eugene kandi ngo kuba ashaje ntacyo bimubangamiraho kuko ngo yumva anyuzwe cyane iyo arimo gukorana n’urubyiruko rutandukanye kuko yumva bimuha imbaraga cyane mubyo akora byose.

Nkota Eugene yagiriye inama abana b’urubyiruko bumwa bafite impano yo gukina filime, akaba yagize ati “urubyiruko rwumva rufite imbaraga zo gukina filime nyarwanda ntibagacike intege kuko burya ikintu cyose iyo ugitangira kirakugora gusa iyo kigeze hagati kiguha umusaruro ufatika.”

IMG_8537

1 COMMENT

  1. Uyu musaza ndamukunda cyane, rwose jye sinatinya kumwita ko ariwe nkingi y’uru ruganda rwa cinema mu Rwanda, bidatewe gusa nuko akina neza, ahubwo nanone ko ari umuntu usheshe akanguhe, muri make wo kwizerwa. bivuze ngo icyo mwavugana yacyubahiriza. Jya wigisha abo basore n’inkumi. Kandi uharanire ko imyaka ufite n’ubunararibonye byagirira igihugu akamaro.

Leave a Reply