Ese umukinnyi Nshuti Savior ni muntu ki?

Ese umukinnyi Nshuti Savior ni muntu ki?

| | Yasomwe inshuro 1,581 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Nshuti Savior n’umwe mu basore bakomeye b’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange kuko numwe muri ba rutahizamu ikipe ya Rayon Sport iba yiringiye.

8-200

Nshuti n’umusore wabanje gukina mu ikipe y’Isonga FC akaba yiga mu mwaka wa gatandatu (6) w’amashuri yisumbuye mu ikigo cya APE Rugunga.

Savior yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka irindwi(7) dore ko ngo no mu buzima bwe yikundiraga ruhago cyane.

Savior numwe basore bakunzwe cyane n’igitsina gore hano mu Rwanda gusa afite umukunzi nubwo atashatse kumudutangariza bitewe nuko yasanze igihe cyo kumushyira mw’itangazamakuru kitarajyera.

Ibi n’ibintu 5 ushobora kuba utaruzi kuri Nshuti Savior

1.Savior akunda Kawunga n’inkoko cyane

Savior ngo mu biryo akunda harimo Kawunga ndetse n’inkoko, ndetse ngo nibyo akunda kwirira akenshi.

2.Savior yashimishijwe n’umukino umwe gusa.

Savior ngo kuva aho yatangiye gukinira yashimishijwe n’umukino bakinnye n’ikipe ya Police maze akayitsinda ibitego bibiri(2)

3.Savior Kandi yababajwe n’umukino umwe

Umukino wamubabaje n’umukino batsinzwemo n’ikipe ya Mozambique

4.Savior agira umubyeyi umwe gusa.

Nshuti ntago agira ababyeyi be bose kuko agira mama we gusa.

5.Nshuti Savior akunda kwiyambarira icupa

Mu myambaro Savior akunda cyane harimo agapira ndetse n’ipantaro y’icupa

6.Nshuti Savior hari amafoto yo mu bwana bwe atibukaga.

Savior yeretswe amafoto ye yo mu bwana abanza kumucanga atubwira ko atibukaga ko ayo mafoto ari aye

Aya namwe mu mafoto ya Nshuti Savior akiri umwana
dd2d2da5-6d8d-4485-8c6d-eec4eebf106e img-20160929-wa0000

1 COMMENT

Leave a Reply