Ese Sankara The Premier ni muntu ki?

Ese Sankara The Premier ni muntu ki?

| | Yasomwe inshuro 1,633 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mutore Isaac wamenyekanye ku izina rya Sankara The Premier benshi bakaba bamuzi mu gusobanura amafilime atandukanye .

Sankara n’umusore w’imyaka 24 akaba yaratangiye umwuga wo gusobanura amafilime mu mwaka wa 2010, iyi mpano akaba yarayigiye kuri bakuru be nabo bamenyekanye mu gusobannura Filimi aribo Yanga, Mike, na Junior The Premier.

img_1781

Ku bijyanye n’amashuri Sankara yaganirye na Touchrwanda atubwira ko atazi amashuri yize, icyo azi nuko yize, ndetse akaba nubu akiri kwiga Kaminuza mu gihgu cya Congo

Sankara The Premier yatubwiye ko kuva yatangira uyu mwuga hari byinshi umaze kumugezaho ndetse bifatika.

Isaac twamubajije niba afite umukunzi atubwira ko amufite gusa ibijyanye no kurushinga byo ntago arabipanga neza gusa yatubwiyeko hatabura igihe kirekire.

img_1785-2

Sankara yagize icyo avuga kuri sinema nyarwanda aho yavuze ko abategura amafilimi nyarwanda batarabona amahugurwa ahagije.

Yagize ati “Mu Rwanda abakinnyi bashoboye barahari gusa haracyabura abantu bahuguwe neza k’uburyo babasha gutegura neza filime lkuko umukinnyi aina neza bitewe n’umuntu uri kumuyobora neza(Director).”

Yatubwiye ko nawe mu minsi mike aggiye gukina filime nkuko mukuru we Yanga nawe yayikinnye ndetse anizeza abakunzi be ko bitarambiranye araba yashyize hanze Filimi ye

img_1790

Sankara kurubu icyo wamumenyaho nuko uretse no gusobanura yamaze no kwinjira muri muzika dore ko afite indiorimbo yanze ikkaba yitwa Ninde

Wifuza Sankara The Premier wamusanga mu mujyi aho akorera muri African Movie Market cyangwa se ukaba watanga igitekerezo Touchrwanda ikaguhuza na Sankara The Premier

Kanda hano wumve indirimbo ya Sankara aherutse gushyira hanze yitwa Ninde.

NO COMMENTS

Leave a Reply