Ese ujya ugira ikibazo cyo kugona?-Dore umuti wabyo

Ese ujya ugira ikibazo cyo kugona?-Dore umuti wabyo

| | Yasomwe inshuro 2,272 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kugona ni uburwayi bufata igice cy’ubuhumekero mu gihe umuntu asinziriye agasohora urusaku ruturuka mu kanwa akenshi na kenshi iyo bidakurikiranwe ngo yivuze bishobora ku muviramo uburwayi bw’umutima cyangwa se pararize.

Snoring Husband

Inzobere mu baganga mu bigendanye n’ubuhumekero bagaragaza ko umuntu ugona aba afite amahirwe agera kuri 34% yo kuba yarwara indwara y’umutima cyangwa se akaba afite amahirwe menshi agera kuri 67% yo kuba yarwara  pararize.

Bimwe mu bitera kugona harimo kuba umuntu afite umubyibuho ukabije, cyangwa hakaba hari imiyoboro y’ubuhumekero ishobora kuba yaracitse, kuba umuntu yaryamiye umugongo bikaba byatera ururimi kujya mu gice cy’inyuma mu kanwa ndetse no kuba umuntu yanywa inzoga cyangwa se ibiyobyabwenge biri ku gipimo cyo hejuru ku buryo zica intege inyama zo ku bihaha.

Gusa nubwo ubu burwayi bwagira ingaruka zikomeye ku buzima hari inama inzobere mu buzima zigira inama abafite ikibazo cy’ubu burwayi nkuko tubikesha ikinyamakuru Webmd kibitangaza.

Hindura uburyo uryamamo

nkuko twabivuze ruguru imwe mu mpamvu ikomeye itera kugona ni uko umuntu aba aryamiye umugongo bigatera ururimi kujya mu gice cy’inyuma mu kanwa maze gusohora umwuka bikamugora, icyiza ni ukwiga kuryamira umusaya aho kuryamira umugongo.

Kugabanya Ibiro

Mu gihe kugona bitangiye mu gihe ubona ko usigaye ufite umubyibuho wisumbuyeho uwo warufite mbere ni byiza gukora siporo zagufasha kugabanya ibiro byawe, Gusa ntibivuze ko n’abantu batananutse batagona ariko nanone mu gihe ugize ibiro byinshi mu buryo butatekerejweho bishobora kukubera imvano yo kugona.

Irinde ibisindisha

Mu gihe unywa ibisindisha byinshi cyangwa se ukoresha imiti ifasha umuntu kubona ibitotsi nabyo birabuzwa kuko byangiza ndetse bigaca intege inyama ziherereye inyuma y’ibihaha bikaba byakuviramo kugona.

Iga kuryama neza

Umuco wo kuryama nabi ni cyo kimwe no kuba wanywa ibisindisha byinshi ni byiza ko wakongera amasaha yo kuruhuka, mu gihe uguye agacuho unaniwe cyane uraryama ugasinzira ndetse cyane bikaba byaca  intege za nyama ziherereye inyuma y’ibihaha bikaba byakuviramo kugona, Si byiza rero gukora amasaha menshi ntubone umwanya wo kuruhuka.

Fungura imiyoboro y’amazuru

Akenshi umuntu uri kugona akanwa ke kaba gafunguye aribyo byoroshya gusohoka k’umwuka uciye mu kanwa aho guca mu mazuru, tekereza nawe urugero rw’umuyoboro w’amazi hari umuyoboro usa n’ufunganye ndetse nundi munini kuri wo aho amazi yanyura byihuse, birumvikana neza ko umuyoboro mu gari ari ho waba inzira nziza yo kunyurwamo n’amazi.

N’imyamya buhumekero rero ni cyo kimwe mu gihe wafunguye akanwa bizorohera umwuka mwinshi kujya hanze ari byo bizaba imvano y’urusaku rwinshi mu gihe wakabaye ukoresha amazuru mu guhumeka mu gihe uryamye.

Hindura umusego

Mu gihe uryamira umusego umwe mu gihe kirekire utita kwisuku yawo birumvikana ugomba kugira ivumbi ndetse n’imyanda biwubamo bikaba byabangamira imyanya buhumekero, ni byiza kwita ku isuku y’umusego wawe ukawuhindura kenshi gashoboka kuko bishobora kuba imvano yo kugona.

NO COMMENTS

Leave a Reply