Etoile du Berger igiye gushyira hanze Album ya mbere y’amajwi

Etoile du Berger igiye gushyira hanze Album ya mbere y’amajwi

| | Yasomwe inshuro 266 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Itsinda Etoile du Berger ribarizwa mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 ASSA KIST KHI rikorera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge rigiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 10 zihimbaza Imana mu buryo bw’amajwi tari ya 23 Ukwakira 2016.

belge
Iyi album bagiye gushyira hanze ku mugaragaro “Yesu ni Igisubuzo” iteganyijwe kumurikwa mu gitaramo Etoile du Berger yateguye aho abagize iri tsinda bazaba bafatanyije n’amakorari ndetse n’amatsinda atandukanye mu kumurika uyu muzingo wabo wa mbere w’indirimbo zihimbaza Imana azaturuka mu matorero atandukanye.

Bazaterwa ingabo mu bitugu n’Inkuru Nziza ikomoka mu itorero rya Bibare, itsinda rya Redeemed bazaba baturutse Francophone i Nyamirambo, God’s Voice ya Kabusunzu, Yesu araje izava Kamukina, itsinda rikomeye Credo Singers bakazafatanya n’andi makorali asanzwe asengera muri  ASSA KIST KHI.

inkurunziza
Korali Inkuru Nziza

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuwa 23 Ukwakira giteganyijwe kubera muri kaminuza y’u Rwanda icyahoze ari KIST muri Muhabura P001 kikazatangira saa 1:00 kugeza saa 6:00 z’umugoroba.

credo
Itsinda Credo Singers

Yandistwe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply