Fayzo Pro urugero rwiza kuba Producer Nyarwanda

Fayzo Pro urugero rwiza kuba Producer Nyarwanda

| | Yasomwe inshuro 444 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Producer Fayzo Pro wamenyekanye hano mu Rwanda ku mashusho menshi agiye atandukanye yakoreye abahanzi, abona ko kuringaniza urubyaro ariwo musingi wo gutera imbere abahanzi bagakwiye kubyubakira ho cyane.

Fayzo ni umwe muba producer hano mu Rwanda batanga urugero rwiza kuko abana n’ umugore we nta byacitse bagira kuko biragoye kuzumva uyu muryango uvugwa mu itangazamakuru.

Producer Fayzo ukorera TV 1

Fayzo ufite umwana umwe w’ umuhungu kuri ubu ni umukozi kuri televiziyo 1 (TV1) aho ari mu batunganya amashusho aca kuri iyi televiziyo gusa si ibi akora gusa kuko iyo abonye akanya anyuzamo agakorera abahanzi indirimbo, dore ko no mu cyumweru gishize yashyize hanze indirimbo yakoreye umuhanzikazi Asinah afatanyije na Neg G.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Touchrwanda Fayzo yadutangarije ko gukora amashusho y’ abahanzi bidahagije ku mugabo utunze urugo bitewe nuko ibiraka by’ abahanzi biza uko byishakiye bivuze ko hashobora no gucamo igihe cy’ amezi atanu nta muhanzi ukoze amashusho,….urumva ko bisaba kureba kure.

Fayzo arikumwe n’ umufasha we

Fayzo Pro yagize ati: “Nahisemo gukora akazi kampemba buri kwezi, kuko abahanzi nta masezerano batanga kuburyo igihe cyose naba mfite ikizere cyo kubona amafaranga, mbese badakoze urumva ko nta kintu nakwinjiza kandi nkeneye no gutunga urugo rwanjye. Gusa n’ abahanzi bazajya bazana amashusho tuzajya dukorana nkibisanzwe.”

Fayzo ufite umwana umwe ntago abyumva kimwe n’ abahanzi cyangwa ibyamamare byishimira kugwiza urubyaro ahantu hatandukanye batitaye ku bushobozi bafite, we yahisemo kubyara umwe uhwanye n’ urwego ariho ariko adutangariza ko bigenze neza yazabyara nundi mwana.

NO COMMENTS

Leave a Reply