Federation ya Sport mu mashuri yabaye ityazo ry’ abana

Federation ya Sport mu mashuri yabaye ityazo ry’ abana

| | Yasomwe inshuro 1,921 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guhera kuri uyu wa mbere tariki 21/11/2016, Federation ya sport mu mashuri ibifashijwemo na Minisiteri y’Uburezi yatangije ingando za “detection des talents” mu by’imikino.

Imikino izibandwaho ni : football, handball, basketball hamwe na volleyball. Iyi gahunda y’ingando iteguwe mu bice bibiri by’ingenzi : icya mbere kizahuza abanyeshuri, abahungu n’abakobwa, bafite munsi y’imyaka 15 (benshi muri bo biganje mu mashuri abanza). Ikindi cyiciro kizatangira mu kwezi kwa cumi na kabiri, ni icy’abanyeshuri bafite munsi y’imyaka 17 (benshi muri bo biganje mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bakunze kwita Tronc Commun.)

ikipe-ya-st-joseph-ubwo-yakinaga-na-gombe

N’iki cyashingiweho kugira ngo batoranye abo banyeshuri? Mu magamboye Rurangirwa Aroni, Directeur Technique muri Sport Scolaire yagize ati:”icyo twashingiyeho ni ibisanzwe,  ni nk’uko iyindi mikino isaznwe igira ibyo ishingiraho muburyo bwo kuvumbura cyangwa gukuza impano z’abana, nko mu mikino itandukanye nka Basket ball, Hand ball naza Volleyball usanga ahanini bibanda kubantu bafite uburebure, kubera ko bisaba abantu barebare kandi bakazakura, no muyindi mikino nka za Football haribyo bagenderaho, gusa ni imwe mu myitozo ituma umwana azagira imbaraga kandi azavamo umukinnyi ukomeye, cyane ko abana bakiri bato bashobora gukina imikino itandukanye, ariko hari imyitozo umuntu abakoresha ijyanye no gusimbuka, ibyo nibyo bishobora kugaragaza umuntu wazaba mwiza mu mikino runaka cyane iy’amaboko, cyane ko abatoza babimenyereye baba babizi.”

Izi ngando za détection des talents zizahuza abanyeshuri bo mu gihugu cyose, abana bazahurira muri ligues esheshatu nk’uko bisanzwe biteganyijwe muri Sport Scolaire.

1. Ligue y’Amajyaruguru igizwe n’Uturere twa (Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke), abo bazakorera imyitozo ya détection mu Gakenke.

2. Ligue y’Amajyepfo igizwe n’Uturere twa (Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke), abo bazakorera i Save.

3. Ligue ya Centre I igizwe n’Uturere twa (Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Gicumbi na Bugesera). Aba bazakorera imyitozo mu Gatenga.

4. Ligue ya centre II igizwe n’Uturere twa (Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Ruhango). Abo bazakorera imyitozo mu Byimana.

5. Ligue y’Iburengerazuba igizwe n’Uterere twa (Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Rutsiro na Karongi). Abo bazakorera imyitozo i Rubavu

6. Ligue y’Iburasirazuba igizwe n’Uturere twa (Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Nyagatare). Abo bakorera imyitozo i Ngoma.

Buri Ligue igizwe n’abanyeshuri 162 ni ukuvuga ko bose hamwe mu gihugu kuri ubu ari 972. Mu gihe cy’iminsi 10, abo banyeshuri bazakomeza imyitozo, hanyuma abazagaraho impano kurusha abandi mu gihugu cyose bazahurizwa mu Byimana mu gihe cy’iminsi itanu. Abazavamo rero nibo bazakurikiranwa by’umwihariko kugira ngo impano zabo zitazapfa ubusa.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply