FERWABA yabonye Directeur Technique mushya ufite ubwenegihugu bw’Amerika!

FERWABA yabonye Directeur Technique mushya ufite ubwenegihugu bw’Amerika!

| | Yasomwe inshuro 216 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

kuri uyu wa Gatatu Tariki 11 Mutarama 2017, Saa Moya n’igice z’umugoroba (19h30′) FERWABA irakira Directeur Technique, Coach Joseph Wright uzwi nka “Joby” avuye muri Leta zunze ubumwe z’amerika (USA) akaba Yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.15895123_620371171489252_7204232285680443596_n Dore zimwe mu nshingano  Joseph Wright agiye guhabwa:

– Gutegura uburyo buhamye bwo kwigisha no kongerera ubushobozi abatoza

– Kujya inama mu gutoranya abatoza b’amakipe y’igihugu

– Gushyiraho gahunda yo kuzamura basketball mu bana bato

– Gushaka abafatanyabikorwa mu bikorwa remezo n’ibikoresho

– Gushaka amahugurwa hanze y’u Rwanda,…

Uyu mugabo Joby yabaye umutoza wa kaminuza ya Miami n’iya Wyoming yo muri Leta zunze ubumwe z’amerika(USA), kandi  yamaze imyaka 9 yungirije Bob Knight, Umutoza wa Indiana. Muri 1990, Wright yagizwe umutoza mukuru wa Miami (Ohio)

Muri 1999, yabaye Umutoza Mukuru n’Umuyobozi w’amarushanwa muri Harlem, ubu yakoraga nk’Umutoza n’Umuyobozi wa Technique muri NBA Africa, aho yatangije Basketball mu bana muri Bafokeng kingdom muri afrika y’epfo (South Africa).

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply