Fidel Castro: Yasimbutse urupfu inshuro nyinshi

Fidel Castro: Yasimbutse urupfu inshuro nyinshi

| | Yasomwe inshuro 444 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Itabi riturika ryo mu bwoko bwa Cigar rirazwi cyane mu bintu byakoreshejwe mu kugerageza kwivugana Fidel Castro wari Perezida wa Cuba ariko hari ubundi buryo bugera kuri 637 bwageragejwe benshi batashoboye kumenya.

Fidel Castro

Umushinga wo kwivugana Castro wagizemo uburyo bwinshi harimo ibyo bita seashells ziturika, amakaramu arimo uburozi, imyenda yo kogana yabamwe boga munsi y’inyanja -prolongeur – ibinini brimo uburozi bihishe mu mavuta yo kwisiga mu maso, gukoresha abigeze gukundana na Fidel Castro ndetse n’ibindi byinshi byageragejwe.

Ibiro by’ubutasi byo muri Amerika (CIA) ndetse n’impunzi zo muri Cuba bamaze igihe kirenga imyaka 50 biga uburyo bakwivugana Perezida wa Cuba Castro bavuga ko igihugu cye cya Cuba cyari gifite ibintu bimwe kuri America bisa n’ibyo ukwezi kuzuye (fullmoon) kugira ku bantu bagahinduka ibirura, nk’uko bitangazwa n’uwahoze ari intumwa ya Leta ya Amerika muri Cuba bwana Wayne Smith.

Fidel Castro

Umukuru wa Cuba nawe rimwe yigeze gutangaza ko ” Niba gusimbuka igeragezwa ryo kwicwa (urupfu) byari umukino wo muri olempike, aba yarabonye umudali wa zahabu.”

Ariko n’ubwo ibyo byose byabaye, byinshi mu byizwe mu kugerageza kwivugana Castro nti byigeze bishyirwa mu bikorwa. Ibi bikaba bitangazwa n’uwahoze ari umurinzi wa Castro, Fabian Escalante.

Impapuro zashyizwe ahagaragara mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Bill Clinton zerekana ko igihe kimwe ibiro by’ubutasi byo muri Amerika (CIA) byagerageje kwiga uburyo bwo kwivugana Fidel Castro hakoreshejwe ibinyamushondwe byo mu birwa bya caraibe.

 Marita Lorenz
Marita Lorenz wahoze ari umukunzi wa Castro

Uwahoze ari umukunzi wa Castro, Marita Lorenz nawe yinjiye muri icyo gikorwa, bamwohereza kugerageza kwica Fidel Castro.

Touchrwanda ikaba imwifurije iruhuko ridashira.

NO COMMENTS

Leave a Reply