Fireman yitezwe mu busesenguzi ku mukino uzahuza Arsenal na Man United

Fireman yitezwe mu busesenguzi ku mukino uzahuza Arsenal na Man United

| | Yasomwe inshuro 649 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi w’ umuraperi Fireman kuri iki cyumweru yitezwe n’ abakunzi be aho bazarebana umupira uzahuza ikipe ya Arsenal na Man United akana bataramira nyuma yuwo mukino.

fireman

Ni kuri iki cyumweru aho hazaba umukino uzahuza amakipe akomeye yo mu gihugu cy’ ubwongereza Arsenal na Manchester United. Ubwo umuhanzi Fireman yifatanyije n’ umunyamakuru Jado Max ukorera radio ya Flash fm bazajya kwiyereka abakunzi babo baherereye ku Gisozi bakazabagezaho uyu mukino imbonankubona bawogeza mu Kinyarwanda.

Fireman na Jado Max nibo bazaba basusurutsa ku mupira ndetse n’ imiziki

Uyu mukino uzatangira saa munani zamanywa abaturage batuye ku Gisozi bazaba barikumwe na Max aho azaba ari kuwuvuga nka kumwe basanzwe babimenyereye kuri Radio nyuma yaho bakazasusurutswa na Fireman uzaba yaje kurebera umupira muri ako ka bari ka Pillar Bar.

Umupira nurangira nibwo umuhanzi Fireman azataramira abantu bose bazaba bari muri iyo salle nkuko bazaba bamaze kurebana umupira yanabatangarije bimwe azi kuri ruhago ndetse n’ ikipe afana.

NO COMMENTS

Leave a Reply