Fuadi Ndayisenga yamaze gusinya muri Villa, naho Sina Jerome aracyategereje.

Fuadi Ndayisenga yamaze gusinya muri Villa, naho Sina Jerome aracyategereje.

| | Yasomwe inshuro 169 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Fuadi Ndayisenga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba yaranakinnye mu makipe ya hano mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sport, na Rayon Sport yamaze gusinya mw’ikipe ya Villa yo mu gihugu cya Uganda.

1429277948_fuadi_ndayisenga

Ndayisenga Fuadi yari amaze igihe akorera imyitozo muri iyi kipe  gusa yaratarahabwa amasezerano nk’umukinnyi w’iyi kipe, gusa kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nzeli 2016 yahawe amasezerano n’iyi kipe.

Nkuko umuyobozi wa Villa SC Ben Immanuel Misagga abitangaza ngo Ndayisenga Fuadi yasinye amasezerano y’umwaka umwe gusa aya masezerano akaba ashobora kwongerwa mu gihe aya masezerano y’umwaka umwe azaba arangiye.

d5daf9697cb42ba75d92dc26a89ce85b

Uretse Fuadi, n’umunya Brasil Thiago Franc Lino nawe yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, mu gihe Sina Jerome akomeje gukora imyitozo nawe akaba ashobora guhabwa amasezerano mu minsi iri imbere.
arton9842

NO COMMENTS

Leave a Reply