Gabiro Guitar ntiyumva kimwe na producer Clement kuwaba yarashyize hanze indirimbo itarangiye

Gabiro Guitar ntiyumva kimwe na producer Clement kuwaba yarashyize hanze indirimbo itarangiye

| | Yasomwe inshuro 654 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Gabiro Guitar umuhanzi nyarwanda wagiye umenyekana cyane mu ndirimbo zigiye zinyuranye nka Byakubera byiza, Kakadance, Umusonga ndetse n’izindi zinyuranye arajwe inshinga no kongera gusubiramo indirimbo yakoze umwaka ukaba ugiye kwirenga iri hanze.

gabiro

Indirimbo Impano y’umuhanzi Gabiro Guitar yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na  producer Clement muri Studio ya Kina Music gusa ikaza gusohoka mu buryo butumvwaho kimwe haba uwayikoze ndetse na nyir’indirimbo  dore ko umuhanzi ayishinja kuba itaritaweho bihagije kuburyo bakayishyize hanze.

Gabiro Guitar atangaza ko imicurangire y’iyi ndirimbo ndetse ni inozwa ryayo(mastering) bitigeze bimunyura na gato ndetse ko agomba kuyisubiramo  bidatinze akayisohorana n’ amashusho yayo.

Kuruhande rwa Producer Clement watunganyije iyi ndirimbo nawe atangaza ko yakoze ibyo yagombaga gukora nyuma yo kuyitunganya ayishyikiriza Gabiro ngo ibyari bisigaye ni akazi ka Gabiro ko ntahandi yaragihuriye ni indirimbo uburyo yageze hanze nta ruhare yabigizemo.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Touchrwanda yagiranye na Gabiro yamwijeje ko indirimbo kurubu yageze ku musozo ndetse ko ari gutegura uburyo mu gihe kidatinze yakorerwa amashusho yayo na Producer Mariva ariko nanone iyi  isubiwemo ikaba yarakozwe nanone na Producer Clement.

Clement kuruhande rwe yadutangarije ko aya makuru ari mashya kuri we ko nta mushinga w’isubirwamo ry’iyi ndirimbo yigeze amenyeshwa na Gabiro.

NO COMMENTS

Leave a Reply