Gaga yakoze ibintu bidasanzwe mu Rwanda

Gaga yakoze ibintu bidasanzwe mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 2,804 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi nyarwanda Gaga akomeje kwereka abakunzi be ko ashoboye muri muzika haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ubu yongeye gukora mu nganzo maze aha abakunzi be icyo bari bamutegerejeho mu ndrimbo ye nshya “Ndeba.”

img-20161118-wa0006

Gaga wamenyekanye mu ndirimbo Gift yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ubu noneho indirimbo nshya yasohoye yatumye abakunzi ba muzika nyarwanda bagiye kurushaho kumukunda bitewe nuko abereka ko ashoboye nta gushidikanya.

Iyi ndirimbo yakoze ikaba iri mu njyana ya Zouk, ikaba irimo ubutumwa bw’urukundo bwiza cyane.

img-20161118-wa0004

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda Gaella yatubwiye ko ubu noneho yiyemeje kwinjizamo abantu bose urukundo rudasanzwe abinyujije mu kubakorera indirimbo zituje kandi nziza.

img-20161118-wa0003

Iyi ndirimbo yayise Ndeba ikaba isobanuye ko niba ufite umukunzi atari byiza ko ajya kure yaho atakubona ahubwo ko mugomba kugumana mugafatanya ibyiza n’ibibi.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Touch Entertainment ikaba yarakozwe na Producer Evydecks ukorera muri iyi studio ndetse akaba ari nawe usanzwe akorera uyumuhanzikazi

Kanda hano wiyumvire NDEBA ya GAGA

NO COMMENTS

Leave a Reply