Gatsibo: Abamotari bakomeje ubufatanye na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha

Gatsibo: Abamotari bakomeje ubufatanye na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha

| | Yasomwe inshuro 102 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kongera ubufatanye  na Polisi y’u Rwanda kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye, niyo ntero yaranze ikiganiro abamotari bagera kuri 53 bibumbiye muri koperative  y’abamotari  yitwa COTAMOGA ikorera mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo , bakaba  babyiyemereye ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bwa Polisi  ikorera mu karere ka Gatsibo, ishami ryayo rikorera mu muhanda,  ku italiki ya 9 Ugushyingo uyu mwaka.

ubufatanye na polisi

 Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Gatsibo, Inspector of Police(IP) Janvier Renzaho, yashimiye aba bamotari uruhare bakomeje kugira mu ikumirwa ry’ibyaha muri aka karere, cyane cyane  kugemura no gutwara abagemuye n’abacuruza  ibiyobyabwenge.
Yakomeje abasaba kujya bashishoza mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane bamenya abagenzi batwaye, kuko hashobora kugaragara bamwe muri bo baba batwaye ibiyobyabwenge cyangwa abagizi ba nabi banyuranye.
Ikindi  IP Renzaho  yababwiye, ni ugukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda bakagira ibyangombwa byose byo gutwara ibinyabiziga byabo, aho yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rwo gutwara abagenzi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muharanire umutekano mu muhanda n’ahandi hose.”
Mu bindi yabaganirijeho, harimo kubahiriza amategeko yo mu muhanda no kwirinda impanuka,  umuco wo kugira isuku, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bihungabanya umutekano,…basabwa kubyirinda no kubitangaho amakuru ku gihe.
Mbonankira Damascene, umwe mu bari bitabiriye inama, yagiriye inama bagenzi be  bitwara nabi cyangwa bakora batujuje ibyangombwa kubireka, ahubwo bakubahiriza ibisabwa, bakajya banitabira inama zitandukanye kuko ari urubuga ruba rugamije kubateza imbere.
Yakomeje agira ati:” uyu mwuga wacu uba ugomba kutwubahisha, ukaduhesha agaciro kuko udutungiye n’imiryango. Tugomba kujya dutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano kuko nimero za Polisi n’ubundi tuzifite, ndetse tukanabimenyesha abayobozi b’umudugudu wacu”.
Mugenzi we witwa  Munyambabazi Aloys  we yagize ati:” icyo mvanye muri iyi nama nuko ubufatanye na Polisi, mu gihe mbonye umuntu ufite ibiyobyabwenge namushyikiriza Polisi, nkaba nakangurira abamotari dusangiye umwuga kubirwanya kubera ingaruka mbi zabyo”.
Iyi nama hagati y’aba bamotari na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ikaba yabereye mu murenge wa Rugarama, akagari ka Gihuta.

NO COMMENTS

Leave a Reply