Gatsibo: Ugerageje kubaza amafaranga bakoreye aho  yarigitiye umurenge umushyira mu buroko

Gatsibo: Ugerageje kubaza amafaranga bakoreye aho  yarigitiye umurenge umushyira mu buroko

| | Yasomwe inshuro 491 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Bamwe mu baturage bifashishijwe ubwo hubakwaga ibyumba by’urwunge rw’amashuri rwa Murambi mu karere ka Gatsibo baratabaza nyuma yaho ubuyobozi bw’umurenge bubakoresheje mu mwaka wa 2013, kugeza nanubu bakaba batarishyurwa nugerageje kurihingutsa ibyo kwishyurwa bakamujyana m’uburoko.

Abaturage bagera kuri 23 bose hamwe barashinja umurenge wabahaye akazi kubambura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 2 bakoreye mu mwaka wa 2013 kugeza nanubu bakaba ntagakuru k’igihe nyakuri bazayabona dore ko buri igihe iyo babibwiye ubuyobozi bubizeza ko amafaranga yabo agiye kuboneka mu gihe cya vuba ugerageje kubariza mu ruhame agafungirwa ku murenge wa Murambi.

Umwe mu baturage waganiriye  n’Izubarirashe dukesha iyi nkuru yagize ati “Twubatse amashuri mu mwaka 2013 baratwambura no kugeza ubu  ntabwo turahembwa. Uwaduhaye akazi ni Umurenge wa Murambi, njye nishyuzaga amafaranga ibihumbi 120, ubwo twari mu nama nasabye ko baduha ayo mafaranga tukabona uko twakwishyura mituweri kuko imiryango yacu yari itarishyurirwa, bahise bampfata banshyira mu modoka bampfungira ku Murenge. Ni mu tuzu duto tuba tumeze nabi.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo mvemo umugore wanjye yagurishije umurima twari dufite ku mafaranga ibihumbi 150, natanze ibihumbi 30 bya mituweri babona kundekura, ubu byaduteje ubukene mu miryango. Sinjye njyenyine kuko biri ku muntu wese ugerageje kubaza iki kibazo.”

Nubwo atavuze byinshi kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi yavuze ko noneho aya mafaranga ngo yaje.

Francois Sekaziga yagize ati “Ubu REB yohereje amafaranga yabo, si no mu murenge wacu gusa ahubwo byari mu karere kose ka Gatsibo, ubu rwose bazaze barebe ko amafaranga yabo yageze kuri konti, baze mu gitondo barebe ku murenge, keretse wenda hari dosiye batari barujuje cyangwa konti, iki cyarakemutse rwose.”

1 COMMENT

Leave a Reply