Gicumbi: Abafatanyabikorwa baranengwa kwirundira mu mirenge y’umujyi gusa

Gicumbi: Abafatanyabikorwa baranengwa kwirundira mu mirenge y’umujyi gusa

| | Yasomwe inshuro 467 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bamwe mu bayobozi b’imirenge igize akarere ka Gicumbi baravuga ko imiryango itegamiye kuri leta, imyinshi iza ikirunda mu mirenge inyuramo kaburimbo gusa ntiyikoze iyicyaro, ngo iyi ikaba ari imwe mu mpamvu hari ibibazo bidakemuka byihuse harimo nko kuba Gicumbi ikirwaje bwaki ndetse n’umwanda.

Iki kibazo cyagaragajwe mu nama iherutse kuba hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya Nkuzurwanda John yavuze ko mu mirenge yagiye akoreramo, nta muryango wigenga yagiye abona ukorera muri iyo mirenge.

Yagize ati: NGO’s hano batugaragarije 38, ariko usanga akenshi inyinshi zisibanira mu mirenge izengurutse hano kuri kaburimbo, abantu bashaka kwibera hafi aho ngaho batavunika akenshi ntabwo ubona bajya neza neza mu buryo buri distributed mu mirenge dufite, nayoboraga Rushaki icyo kibazo nahuye na cyo, ndi Rubaya nta NGO’s n’imwe nzi ikorayo ishobora gusapotinga abaturage ngo ifilinge gap, turi mu turere tukirwaza bwaki kandi ba nyakubahwa bafite za NGO’s bari hano kandi mumenye ko bwaki ni kimwe mu bintu bigaragaza ko abantu bakiri inyuma …..”

Uretse Nkunzurwanda John, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal, avuga ko amafanga y’abafatanyabiko amenshi ashirira mu mahugurwa n’inama, ibikorwa bifatika bikaba iyanga.

Ati:”Tugiye kureba umubare w’amafaranga abafatanyabikorwa bafite bazakoresha muri gahunda zabo, tukayagereranya n’ibikorwa bifatika bishobora kudahura. Impamvu nyamukuru nuko usanga amafaranga menshi y’abafatanyabikorwa, ajya mu bikorwa navuga bidafatika niba amafaranga ajya mu mahugurwa niba amafaranga agenda akajya mu nama, uzashaka igikorwa gifatikara kirebeka n’amaso ukibure. Dukwiye kureba niba nta murenge wasigaye utarimo umufatanyabikorwa, bariya bose 38 hari abahurira mu murenge umwe ari babiri ugasanga hari umurenge batarimo, mu by’ukuri izo nama twavuze zigiye gukurikiraho numva twabikosora mu bihembwe bisigaye”.

Dore icyo umwe mu miryango ikorera mu karere ka Gicumbi icyo uvuga kuri iki kibazo

Jean Claude Muhire umukozi w’umuryango giving direct, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bugomba kujya butanga uburenganzira ku mishinga babanje kureba niba itagonganira ahantu hamwe.

Yagize ati:”Ngira ngo ahari ni ikintu gikenewe ko akarere kajya kabireba neza, kagatanga uburenganzira ku mishinga babanje kureba niba itagonganira ahantu hamwe, ndagira ngo cyaba ari n’ikibazo koko usanze hari imirenge imwe n’imwe igiye irimo abafatanyabikorwa benshi ugereranyije n’ahandi, ugasanga hari imirenge ikennye itarimo abo bantu kubera ko ari kure y’umuhanda ngira ngo ni ikintu cyakagombye kujya mu nshingano z’urwego rwa JADF n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bazajye babasha gukora coordination, bamenye ngo uyu muntu uyu n’uyu arakora kuri iyi sector niba ari ubuzima cyangwa se uburezi barebe niba koko nta wundi mu ntu bari kuhahurira kandi na bo bakora ibintu bimwe”.

Kugeza ubu harabarurwa  ingengo y’imari igera kuri miliyari 8,183,555,217 izakoreshwe n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere ka Gicumbi

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply