Gicumbi: Abafite ubumuga basogongejwe ku byiza byo korora inzuki

Gicumbi: Abafite ubumuga basogongejwe ku byiza byo korora inzuki

| | Yasomwe inshuro 123 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe mu karere ka Gicumbi hakomeje ibikorwa byo guteza imbere ubworozi bw’inzuki, kuri ubu abafite ubumuga batangiye gusogongezwa ku bumenyi bwo korora inzuki mu rwego rwo kugira ngo na bo biteze imbere.

img_20161115_112426Nkuko byagiye bigarukwaho na Musoni Celestin umukozi w’umuryango ATIC umwe mu bafatanyabikorwa w’ubworozi bwo mu karere ka Gicumbi, avuga ko kuba barahisemo gufasha abafite ubumuga aruko ubu bworozi butavuna ndetse ngo umuntu uwariwe wese yabworora.

Yagize ati:”Nk’abafatanyabikorwa twatekereje ko na bo twabegera, cyane ko nta mbaraga nyinshi bisaba  dusanga rero nk’abantu bafite ubumuga, twabahugura kugira ngo na bo babonemo ibyabateza imbere ,bere gusigara inyuma kuko na bo ni abanyarwanda nk’abandi”.

Mukamurangira Vestine umwe mu bari guhugurwa waturutse mu murenge wa Rutare, avuga ko amasomo bari guhabwa azamugirira akamaro, ngo kuko yari asanzwe afite umwana worora mu buryo bwa gakondo.

Yagize ati:”Njywe rwose narebye ibyo batwigishije, mbona birancengeye  kubera ko n’ubundi narimfite n’undi mwana mukuru wari ufute inzuki, yahakuraga nkuko batwigishije ngo ziriya ntsinda zifite akamaro cyangwa biriya binyagu bifite akamaro na byo navuze nti ubwo ningira nkagika na njye ibyo abana bajugunyaga nzabigisha ibyo batwigishije bitugirire akamaro”.

Munyakazi Innocent umusaza w’imyaka 52 waturutse mu murenge wa Rutare, avuga ko yabaho aribwo abonye inzuki zihabwa agaciro mu mateka y’iki gihugu ngo ubundi yabonaga inzuki zititabwaho.

Murekezi Jean Bosco ushizwe abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, avuga ko kuba aba bafite ubumuga barabateguriye aya mahugurwa, byari mu rwego rwo kubatoza ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Biteganyijwe ko nyuma y’aya mahugurwa ari guhabwa abafite ubumuga baturutse mu mirenge itandukanye, bazahabwa n’ibikoresho bijyanye no korora inzuki.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi harabarurwa amakoperative agera kuri 47 y’abavumvu, akaba afite abanyamuryango bagera ku gihumbi.

NkurunzizaPacifique/touchrwanda.com                                

NO COMMENTS

Leave a Reply