Gicumbi: Abagabo babiri bafashwe bibye amatungo bamaze no kuyabaga

Gicumbi: Abagabo babiri bafashwe bibye amatungo bamaze no kuyabaga

| | Yasomwe inshuro 648 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru ku wa 13 Ugushyingo 2016, mu mudugudu wa Gacyamo mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, abagabo Kamatari w’imyaka 30 na Ntambara Aloys w’imyaka 56 bafatanywe intama ebyiri imwe muri zo bamaze kuyibaga.

vlcsnap-2016-11-13-13h56m58s244Nkuko abaturage bo muri aka gace babivuga ngo ubujura buba mu kagari ka Ngondore na Nyakabungo, ni ubujura ndengakamere ngo kuko ababiba bameze nk’abakoze ikipe.

vlcsnap-2016-11-13-13h57m13s145 Abagabo bafashwe, Umwe muri bo witwa Kamatari yavuze ko mugenzi we Gasana yamuhaye gahunda ko hari aho barajya kwiba intama.

Yagize ati:”Ubwo uwo muntu yaje arandeba wo bita Gasana ku mugoroba nka saa moya ngo nze kuza ngo anyereka ahantu turakura itungo ryo kurya, ubwo ngubwo n’ubundi byageze nko mu ma saa munani aza kundeba turagenda itungo turarizana turijyana kwa Ntambara turagenda aba ariho turibagira, turarirya ariryo iri ngiri”.

vlcsnap-2016-11-13-13h57m06s72Uyu mujura yakomeje avuga ko ubu bujura bumuhaye isomo ko atazongera gukinisha ikintu cy’umuturage.

Ati:”Njywe n’ubundi mu kanya nibyo nahoze mbwira abaturage ko ngiye kuba intangarugero mu baturage ko ntazongera gukinisha ikintu cy’umuturage kandi na njye ndi umusore mfite imbaraga zo kuba nakora akandi kazi na njye nkagera kuri rya tungo”.

Nubwo uyu mujura avuga ibi ariko, abaturage bavuga ko atari ubwa mbere ngo kuko yarabarembeje nta kintu asiga mu nzira.

Umuturage witwa Sebyambi aragira ati:”Kamatari yanyibye inkoko, kamatari yanyibye Radiyo mbese yarandembeje nyuma twaje no kubafungisha bavamo babirishye n’iwajye haje no kuba akayoga ndamuhamagara ndamuha ariko ahava anyibye inkwavu ebyiri”.

vlcsnap-2016-11-13-13h57m38s133Habyarimana Viateur umukuru w’umudugudu wa Karambo na we avuga ko ikibazo cy’ubujura kibarembeje.

Ati:”Abantu ntabwo bakiryama bafite ikipe irara yiba inka, bafite ikipe irara yiba abaturage bava Gatuna, hari abandi ntabwo ari aba ngaba gusa”.

vlcsnap-2016-11-13-13h57m56s56Uwinema Francoise umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabungo, avuga ko ikibazo cy’ubujura gihari ariko kidakabije akifuza ko mu rwego rwo guhashya ubu bujura bajya bakatirwa igihe kirekire ngo kuko iyo bafunzwe igihe gito baza ntacyahindutse.

Yagize ati:”ubujura bw’amatungo n’imyaka ntabwo gikabije uretse ikibazo cy’abajura biba kuri kaburimbo bagatega abantu bva gatuna, abo bantu bafunzwe inshuro nyinshi, bagiriwe inama, twumva ko bajya bafungwa igihe kirekire cyangwa bakajyanwa i Wawa bakamarayo igihe kirekire”.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ubujura kivugwa muri utu duce twa Nyakabungo na Ngondore, uretse kuba utu duce havugwamo ubujura bukabije, ni uduce tuvugwamo ikiyobyabwenge cya Kanyanga irenze urugero. Kugeza ubu abafashwe bahise bajyanwa na polisi mu gihe undi witwa Gasana ufatwa nka kizigenza wabo yabacitse.

Nkurunziza pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply