Gicumbi: Abanyeshuri batanu bafunzwe bakekwaho kwigomeka k’ubuyobozi bw’ishuri

Gicumbi: Abanyeshuri batanu bafunzwe bakekwaho kwigomeka k’ubuyobozi bw’ishuri

| | Yasomwe inshuro 499 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyeshuri batanu bo mu ishuri ryisumbuye rya APEGIRUBUKI Rutare, bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Rutare mu murenge wa Rutare bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi bw’ishuri.

Nkuko umuyobozi w’ishuri Eng.Twishime Gilbert yabitangarije touchrwanda, yavuze ko abo banyeshuri bajya gufatwa bari batangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe, dore ko ngo bari bacumbitse hanze y’ikigo kandi ubundi ngo nta munyeshuri wemerewe gucumbika hanze.

Ati:”Hari abanyeshuri bagera kuri batandatu bari bamaze igihe bigomeka k’ubuyobozi bw’ishuri bagaragza imyitwarire itari myiza, harimo gucumbika hanze y’ikigo, tubona ari ibintu biteye ubwoba kuko bari batangiye no gusuzugura ubuyobozi, biza kudusaba ko twitabaza polisi irabafata kugeza ubu niyo iri kubakoraho iperereza”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyeshuri bagera kuri batanu aribo bafashwe, undi akaba ataraboneka.

Ishuri rya APEGIRUBUKI Rutare, ni ishuri riherere mu murenge wa Rutare, rikaba ryigishwamo amasomo agendanye n’ubumenyigiro.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply