Gicumbi: Barasabwa gukora nk’ikipe imwe muri gahunda ya Girinka

Gicumbi: Barasabwa gukora nk’ikipe imwe muri gahunda ya Girinka

| | Yasomwe inshuro 213 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe hasohotse amabwiriza mashya agenga gahunda ya Girinka munyarwanda, mu Ntara y’Amajyarugu hatangijwe gahunda yo gusobanurira abarebwa na guhunda ya Girinka ibijyanye n’ayo mabwiriza mashya, kugira go hatazongera kuvuka uburiganya nkubwagiye buvugwa mu bihe byashize.img-20160921-wa0004Kugeza ubu bamwe mu bakozi bashinzwe iterambere ry’utugari, abashinzwe ubworozi  mu mirenge bavuga ko urebye uko gahunda ya Girinka yagiye igenda mu mirenge bakoreramo, nta gikuba kigeze kihacika mu mitangire y’inka za Girinka, ariko bakaboneraho gusaba ko ibikoresho byifashishwa nk’amaherena byajya bitangirwa ku gihe, kugira ngo imikorere ya gahunda ya Girinka igende neza.

Dr Shyaka Innoncent umuyobozi wa RAB ishami ry’ubworozi mu Ntara y’Amajyaruguru, arasaba abakozi bose barebwa na gahunda ya girinka ko bagomba gukora nk’ikipe, mu rwego rwo gutanga serivise nziza ku mugenerwabikorwa ndetse ngo n’ibikoresho birahari bizifashishwa muri Girinka.

Yagize ati:”No mu myanzuro dufashe rero,  dufashe ko aba bantu bose bagiye gukora nka team imwe, nk’abantu bamwe bahurije kuri Girinka noneho bakamanuka nka team imwe bakagera kuri wa muturage biciye mu bukangurambaga bugiye kongerwamo imbaraga, harimo RAB, akarere, umurenge, akagari ndetse baniyemeje yuko komite za Girinka zigiye kurushaho gukora kuko nibo ba tekinisiye ba komite za Girinka”.img-20160921-wa0002Mu bakozi basobanuriwe amabwiriza mashya agenga gahunda ya Girinka, harimo abashinzwe ubworozi mu mirenge, abashinzwe iterambere ry’utugari, abashinzwe imibereho myiza y’abatyurage’

Iki gikorwa cyo gusabanura amabwiriza mashya agenga Girinka, kikaba gikomereje mu tundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply