Gicumbi: barasabwa kugira isuku mu bitekerezo

Gicumbi: barasabwa kugira isuku mu bitekerezo

| | Yasomwe inshuro 172 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo mu cyumweru gishize Guverineri musha w’Intara y’Amajyaruguru yasuraga akarere ka Gicumbi, yasabye abaturage bo mu murenge wa Byumba kugira isuku ahantu hose ariko ashyira umwihariko ukomeye ku isuku mu bitekerezo.InkokoMusabyimana Jean Claude guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko bibabaje kuba umuntu yaba afite isuku ku mubiri, iwe mu rugo ndetse n’aho agenda ariko ugasanga afite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati:”Byaba bibabaje kubona umuntu agenda mu muhanda mwiza, ariko afite nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo gihe aba afite umwanda mu bitekerezo nta suku aba ahafite, niyo mpamvu dushishikariza abaturage bacu kugira isuku ahantu hose cyane cyane isuku mu bitekerezo”.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere twakunze kunengwa n’abayobozi bakuru b’igihugu kugira isuku nke, kuri ubu iki kikaba ari kimwe mu bibazo by’ingutu akarere ka Gicumbi kari guhangana na cyo gafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply