Gicumbi: Baratunga agatoki abajyanama baheruka kubona bakibasaba amajwi

Gicumbi: Baratunga agatoki abajyanama baheruka kubona bakibasaba amajwi

| | Yasomwe inshuro 356 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu mirenge igize akarere ka Gicumbi, baravuga ko hari abajyanama babatereranye, bakavuga ko babaheruka bakiza kubasaba amajwi bakazongera kubabona aruko manda irangiye baje kwiyamamariza indi.

dsc_0062
Abajyanama, Photo/touchrwanda

Aba baturage bavuga ko kuba hari abajyanama batorwa kugira ngo babakorere ubuvugizi, ariko ugasanga hari ikibazo cyo kuba aba bajyanama badakorera mu mirenge batorewemo, ku buryo ibyo baba barasezeranyije abaturage biyamamaza bidashyirwa mu bikorwa.

Bamwe bati:”Ubundi dukenera abajyanama ngo batugire inama kugira ngo tuzagire iterambere, tubatume nk’igitekerezo  cy’amashanyarazi, cy’ayo mazi ubwanikiro bwacu, tubatora tuzi ko hari aho bazatuvuganira ibunaka, kuki se bataza ngo batubwire icyo batuvganira ngo tunabatume tugaheruka umuntu uko yahagaze hariya tugira gutya tumutora?”

Bizimana Jean Baptiste perezida wa njyanama y’akarere ka Gicumbi, mu mwiherero w’abajyanama uherutse kuba iki kibazo yakigarutseho ariko ngo hari umurongo bagishakiye.

Yagize ati:”Buriya dufite ikibazo cy’abajyanama usanga bakora imirimo hirya no hino za Kigali n’ahandi badatuye mu mirenge yabo, ariko bakaba baratowe n’abaturage bakaba baba hanze y’imirenge, ubu rero mu nama tujya dukora nuko uko akanya babona akariko kose tuvuge nk’umuganda w’abaturage cyane cyane nko mu muganda w’abaturage,niho bagomba kugaragara rwose kugira ngo bashobore kuba banatanga ubutumwa bujyanye n’ibyo byose, ariko n’ahandi bishoboka niba hari inama yabaye mu gihe wenda umunjyanama abonye umwanya ashobora kunyarukirayo. Ariko rero ikintu twabonye kidukomereye ni abajyanama badatuye mu mirenge, bafite akazi hirya no hino mu gihugu kugira ngo bazabone umwanya biragora cyane”.

ubusanzwe abajyanama baba baratowe mu mirenge havamo bamwe bazamuka hagatorwamo komite nyobozi z’akarere, ni ukuvuga umuyobozi w’akarere ndetse n’abamwungirije babiri.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply