Gicumbi: Ese ikibazo cy’ ubuhunikiro ubuyobozi bubutekerezaho iki?

Gicumbi: Ese ikibazo cy’ ubuhunikiro ubuyobozi bubutekerezaho iki?

| | Yasomwe inshuro 95 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Hirya no hino mu karere ka Gicumbi usanga hari inyubako z’ ubuhunikiro bw’imyaka, ariko ikigaragara bwiberamo imirayi gusa nta myaka. Mu kiganiro n’abanyamakuru  ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi na bwo bwavuze ko ari ikibazo bwiboneye n’amaso.img_20160418_154507-1Nkuko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yabigarutseho, ngo impamvu nyamakuru nuko ubuhunikiro bujya kubakwa butakorewe inyigo neza ndetse ngo n’abaturage ntibabigizemo uruhare.

Ati:“Iki kibazo natwe twarakibonye … Mu by’ukuri iyo urebye usanga  ibintu byarapfiriye mu guteganya muri planning y’iyo gahunda, bikongera bigapfira kuri bya bintu biza abaturage ataribo babyitekereje ngo babibone nk’ibintu bazakomeza gukoresha. Ubuhunikiro byo biragoye no kububona bukora igihe cyose, biba bisaba ngo abantu bareba iyo dusaruye, ubuhunikiro bugomba kuzura noneho umusaruro ukazavamo aruko ibiciro byazamutse babonye amasoko bari kubigurisha, uyu munsi rero kuba bitaraba, nuko inzira turimo yo gukoresha ba rwiyemezamirimo aribo bacunga buriya buhunikiro aribwo igitangira, nibarangiza kujyaho  icyo tuzakora ni mobolizasiyo y’umusaruro duhereye ku makoperative n’abahinzi nibasarura bere kotsa umusaruro ahubwo bifate bawujyane mu buhunikiro”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari na gahunda yuko gahunda y’ubuhunikiro bazanayihuza n’ibigo by’imari, ku buryo umuntu ufitemo ingano runaka y’imyaka azajya ahuzwa n’ikigo cy’imari mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ikibazo cy’ubuhunikiro budakora  si ikibazo  cy’umwihariko mu karere ka Gicumbi gusa. Uretse kuba abaturage batariyumvamo guhunika umusaruro wabo mu buhunikiro rusange, hari n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kitoroheye abahinzi bo mu Rwanda.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply