Gicumbi: Wimuha isamake ahubwo muhe ishundura yirobere.

Gicumbi: Wimuha isamake ahubwo muhe ishundura yirobere.

| | Yasomwe inshuro 114 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo Croix Rouge y’u Rwanda yorozaga imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka inka zigera ku icyenda, yasabye aba banyarwanda kwisanira amazu yabo aho yahomotse badategereje inkunga dore ko nta mafaranga bisaba, uretse amaboko yabo gusa. Muhe ishundura yirobere aho kumuha isamake.

img-20160930-wa0009 Uyu muhango wo koroza abasigajwe inyuma n’amateka inka wabereye mu midugudu itandukanye itujwemo aba banyarwanda, abo mu murenge wa Manyagiro bavuga ko urwego rwo kumva ko basigajwe inyuma n’amateka ruri kugenda rukendera, kuri ubu bibona nk’abandi banyarwanda.

Musabyemariya Valentine umwe mu miryango yorojwe inka, yabwiye touchrwanda ko ari intambwe ikomeye bagiye gutera ariko ashyira umwihariko ukomeye, ku kibazo cy’imirire mibi y’abana b’abaturanyi ndetse no kuva mu cyiciro y’ubudehe cya mbere akajya mu cya kabiri.

Yagize ati:”Ngize amahirwe kuko korora ari umugisha, itungo ryanjye rikororoka nakoroza abandi kandi nkarinda abana b’abaturanyi kuba barwara indwara z’imirire mibi, nkaba najya no mu cyiciro cya kabiri”.

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu Dr Paul Bwito yabwiye touchrwanda ko icyo bifuza nka Croix Rouge y’u Rwanda aruko aba basigajwe inyuma n’amateka batera imbere nk’abandi banyarwanda, bagafata neza ibyo bagenerwa.

Ati:”Abagenerwabikorwa ba Croix Rouge rero nibyo narindimo mvuga mu kanya, nuko bafata neza bakakira neza ibyo tubakorera, bazabigisha uko bafata neza inka, inzu twabubakiye turabasaba ko zidahomoka cyangwa ngo zibasenyukireho, kuko burya gukomeza guha umuntu isamake utamuhaye ishundura na we ngo yirobere, ntacyo uba umumariye niyo mihigo yacu rero”.

img-20160930-wa0004Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikibazo cy’isakaro ryangiritse na cyo bazagikemura.

Ati:’”Mu kinyarwanda baravuga ko ntabwo warya umuserebanya  ngo unanirwe umurizo, niba twarabubakiye noneho bakavirwa, ntabwo twananirwa kubagurira amabati”.

Ku ruhunde rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwijeje Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza kubafasha mu gukurikirana uko abasigajwe inyuma n’amateka bakoresha ubufasha bahabwa, nkuko byasobanuwe na Safari Theogene umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu karere ka Gicumbi.

Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda ni umuryango wita ku miryango itishoboye hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu karere ka Gicumbi usanga uyu muryango ariwo ureberera imibereho y’abasigajwe inyuma n’mateka.

Uretse kuba aba basigajwe inyuma n’amateka borojwe inka, hari n’isambu baguriwe igera kuri hegitari ebyiri mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply