Gicumbi: Habereye impanuka y’ imodoka ebyiri hakomereka abantu 9

Gicumbi: Habereye impanuka y’ imodoka ebyiri hakomereka abantu 9

| | Yasomwe inshuro 1,828 | Ibitekerezo byatanzwe
3
SHARE

Mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’ imodoka ebyiri zagonganye, ariko Imana ikinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima hakomereka abantu icyenda.

Iyi mpanuka ibereye mu karere ka Gicumbi yabaye mu masaha asaga saa mbiri z’ igitondo ubwo imodoka ya Coaster yo muri kampani ya Virunga yari yambaye plaque ya RAB 138v yagonganye na Taxi izwi ku mazina ya twegerane.

Izi modoka zagonganye iyi Coaster yo yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeje i Gicumbi naho tazo yo yavaga i Gicumbi ijya ahitwa i Rutare.

Iyi mpanuka idahitanye ubuzima bw’ abantu abakomeretse bahise batabarizwa bajyanwa kuvuzwa hakiri kare.

Coaster yavaga i Kigali ijya Gicumbi
7834f1a3-98ce-4c2f-b136-d8884792b1e9
Hakomeretse abantu icyenda muri iyi mpanuka

9ea40b69-4d1b-493a-8a97-f06c1c8de3df Taxi igonganye na Coaster3 COMMENTS

  1. Pole ku Bari muri izi modoka, imana yakinze akaboko. Abashinzwe izi transport bacu bagombye kwisobanura bakigisha aba chaiffeur babo

Leave a Reply