Gicumbi: Hagiye kwitabazwa inkiko ku babyeyi batita ku burere bw’ abana babo

Gicumbi: Hagiye kwitabazwa inkiko ku babyeyi batita ku burere bw’ abana babo

| | Yasomwe inshuro 219 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho bigaragariye ko hari ababyeyi batita ku nshingano zabo, by’umwihariko ku burere bw’ abana babo, ubuyobozi bw’karere ka Gicumbi bwatangaje ko bene abo babyeyi bananiranye, bagiye kujya bajyanwa kuri polisi bagakorerwa dosiye y’urubanza bakaburana nk’abakoze ibindi byaha.

makimbiraneUbu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro.Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yabwiye touchrwanda ko abo babyeyi batita ku burere bw’abana babo bagiye kujya babanza kubashyira mu kigo ngororamuco, babona nta gihundutse bagashyikirizwa polisi ubundi hakitabazwa inkiko.

Yagize ati:”Nari nanabivuzeho uyu munsi umubyeyi udahagarara ku nshingano ze nk’umubyeyi ukabona biraviramo abana kubura uburenganzira bwabo bw’ibanze, tuzabanza tumushyire muri transit center muri kiriya kigo tujyanamo abana birwa mu muhanda, nta bibujijwe ko tutajyanamo ababyeyi bananiranye amategeko arabiteganya, ariko noneho abo tubona bagiriwe inama ubuyobozi bw’umurenge n’akagali bukavuga buti uyu nguyu si ubwambere agiriwe inama, tuzamujyana mu nkiko n’abandi barebereho”.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi hari gahunda nyinshi zashyizweho zo guhangana n‘icyatuma abana bavutswa uburenganzira bwabo, kuri ubu hari gahunda y’inshuti z’umuryango aho imiryango ibanye mu makimbirane mbere yuko ijyanwa mu bayobozi, babanza gucocera ibibazoo byabo mu baturanyi ibinaniranye akaba aribyo bijyanwa mu bayobozi.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com   

NO COMMENTS

Leave a Reply