Gicumbi: Ibihano ku babyeyi bata inshingano zabo byatangiye guharurirwa inzira

Gicumbi: Ibihano ku babyeyi bata inshingano zabo byatangiye guharurirwa inzira

| | Yasomwe inshuro 122 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo harekurwaga abana b’inzererezi 8 mu kigo ngororamuco giherereye mu murenge wa Kageyo, ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwasinyanye masezerano n’ababyeyi batita ku nshingano zabo ku bana, utabyubahirije akazahabwa ibihano hifashishijwe amategeko.

Iyi gahunda yo gusinyisha ababyeyi amasezerano yo kwita ku bana babo, ije nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi butangaje ko ababyeyi batita ku nshingano zabo bagiye kujya bajyanwa mu nkiko, ariko ngo bagomba kubanza kwigishwa byananira akaba aribwo hiyambazwa inkiko nkuko amategeko abiteganya.img_0172Bamwe mu babyeyi bari baje kureba abana babo bafungiye mu kigo ngororamuco, babwiye touchrwanda ko hari abana babo baba barabananiye kandi ntacyo babuze, abandi bakagaruka ku kibazo cyo kuba umwe mu bagize urugo yirengagiza inshingano ze zigaharirwa umwe bityo bigatuma havuka ikibazo cy’uburere buke ku mwana.

Musengimana Esperance utuye mu murenge wa Nyamiyaga avuga ko kuba umwana we yaramunaniye, aruko ise umubyara atajya arebe igitsuri uwo mwana, bityo bigatuma yigira ikigenge ngo kuko ababyeyi b’abagore abana barabasuzugura.

Yagize ati:” Ikibazo nyine ni ugukomeza tugafatanya kuko nubwo abana  badusuzugura gutya, hari n’igihe uba uri mu rugo wenyine, uri n’umudamu burya abana bakunda gusuzugura abantu b’ababyeyi b’abadamu, ariko burya iyo uri kumwe n’umugabo muri kumwe murafatanya noneho abana bakumva igitsuri cya se ,ariko ubu njye nta kintu mbabwira ngo bakemere”.

Bamwe mu bana baganiye na touchrwanda bavuze ko mu kigo ngororamuco bahavanye ubumenyi bwimbitse cyane cyane ubwo kwirinda ibiyobyabwenge.

Tuyizere Jean Bosco (yahinduriwe amazina) w’imyaka 17 yavuze ko bamufata bamusanze muri filimi saa tatu z’ijoro ubwo yajyaga gushaka umuriro wa telephone, ariko ngo ntazongera kugenda ijoro ndetse ngo agiye kuyoboka inzira y’ishuri.

Ati:”Bamfashe ndi muri filimi ndi gucaginga telefone, ntabwo nzongera ngiye kujya numvira ababyeyi kandi nta kintu nababuranye”.img_0156Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko buri kuganira n’abaturage mu kwita ku nshingano z’ababyeyi, aho usanga hakiri abagabo bafite imyumvire yo kuba umwana wananiranye agomba guharirwa umubyeyi w’umugore, nkuko bisobanurwa na Benihirwe Charlotte umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:”Ngirango nyine nkuko tubizi umwana aturuka ku bantu babiri, abyarwa na se na nyina abo bombi rero bafite inshingano mu buyo bungana, mu bibazo tugenda tubona koko akenshi iyo umwana atangiye kugira imico mibi, atangiye kunanirana gutyo aharirwa nyina ahubwo yamererwa neza, yaba yumvira yaba akora ibyo ababyeyi bamusabye akitwa uw’umugabo, icyo rero nicyo turi kuganira n’abaturage….icyo tubasaba, ikintu cya mbere nuko bakwiye kumva ko bombi bafite inshingano zo kurera umwana uko yaba ameze kose ni uwawe..”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amasezerano bagiranye n’ababyeyi bataye inshinga zabo, azafasha ababyeyi mu kugaruka ku nshingano bafite ku bana.

Mu gitabo cy’amaetegeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 227 ivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uteshuka ku nshingano ze ku mwana, ahanishwa igifungo kuva kumezi abiri ariko ntagere ku mezi atandatu cyangwa agahanishwa ihazabu y’amafanga kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni.

Nkurunziza Pacifque/touchrwanda

NO COMMENTS

Leave a Reply