Gicumbi: Imyaka irenga 30 irashize WASAC ifitanye ikibazo cy’amasambu n’abaturage kitarakemuka

Gicumbi: Imyaka irenga 30 irashize WASAC ifitanye ikibazo cy’amasambu n’abaturage kitarakemuka

| | Yasomwe inshuro 182 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba ahazwi nka Nyamabuye hari isoko y’amazi, haravugwa ikibazo cyuko ayo masoko yubatswe mu masambu y’abaturage ariko ntibahabwa ingurane.download-1Nkuko aba baturage bagiye babigarukaho, ngo ayo masambu yafashwe mu mwaka 1985 ariko bategereza ingurane baraheba. Bamwe mu baturage baganiye na touchrwanda bavuga imibereho yabo yifashe nabi ngo kuko abenshi ayo masambu ariyo yari abatunze.

Mu mpapuro touchrwanda ifiye kopi zigera kuri enye, zigaragaza ko aba baturage bandikiye inzego zirimo ubuyobozi bw’akarere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi ariko ntibabona igisubizo kibanyuze.

Bwana Kabandana Evariste umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi ishami rya Gicumbi,  na we yemera ko hashize imyaka irenga 30 ayo masambu yarafashwe, ariko ngo iyo ugiye kureba amasezerano yariho icyo gihe ahabanye n’ay’ubu bagenderaho.

Yagize:”Ayo masambu ni arimo amasoko ya WASAC Nyamabuye, amasoko yafashwe 1985 amategeko yari ariho icyo gihe n’ay’uyu munsi bitandukanye, ubu ngubu ngubu ikibazo cyazamuwe n’abaturage umwaka wa 2015 bavuga ko amasambu WASAC ifitemo amasoko yaba ari ayabo, ariko twagitye kureba dusanga ibyangombwa WASAC ifite n’ibyo abaturage bafite bitandukanye, ubu ngubu hashyizweho komisiyo uhuriweho n’akarere na WASAC abaturage barasuwe ahasigaye  ni ukugira ngo ikibazo gikemuke mu buryo busesuye.”

Iki kibazo cy’amasambu kizamuwe n’abaturage mu gihe akarere ka Gicumbi kari guhangana no gukemura ikibazo cy’amazi dore ko kugeza ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza buri munsi bataragera no kuri 50% by’abatuye aka karere.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply