Gicumbi: Ingo zibanye mu makimbirane zigiye guhagurukirwa

Gicumbi: Ingo zibanye mu makimbirane zigiye guhagurukirwa

| | Yasomwe inshuro 155 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Ubwo mu karere ka Gicumbi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, umunsi wabereye mu murenge wa Rukomo ku rwego rw’akarere, bagarutse ku makimbirane yo mu ngo afite isoko y’ibibazo byugarije umuryango.

Nzambaza Lucie umujyanama muri njyanama y’akarere ka Gicumbi yagarutse ku bibazo byo mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Rukomo wonyine, akaba yagaragaje ko ingo zigera kuri 80 zibanye mu makimbirane, ndetse bigatuma ingaruka zigera ku bana rimwe na rimwe ugasanga n’abashakanye bavutsanya ubuzima.

img_20161015_121558
Umuco wo guha abana amata ugomba gushyirwamo imbaraga

Uyu munsi kandi wari wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, Nzaramba Lucie yongeye kwibutsa ababyeyi inshingazo zo kwita ku bana babo harimo kurinda abana gutwara inda zitateganyijwe, no kubamenyera uburenganzira bwabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko icyumweru cyahariwe umugore wo mu cyaro, akarere ka Gicumbi kari guteganyamo gahunda nyinshi zitandukanye kandi zizafasha kurwanya amakimbirane yo mu ngo, uyu muyobozi kandi yakomeje yibutsa ababyeyi ko ibyo abana babasaba atari ibya mirenge.

Yagize ati:”Muri iki cyumweru turateganya kubarura ingo zibanye mu buryo butemewe n’amategeko n’ingo zibanye mu makimbirane,  tukazegera tukazigira inama ,ndetse mwanumvise ko bibaye ngombwa igisubizo cya nyuma cy’ingo zibanye mu makimbirane ari ukubatandukanya, twabagira iyo nama aho kugira ngo bazicane tugiye gukora ubukangurambaga rero ku buryo hari umusaruro bizatanga”.img_20161015_121647Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hagarutswe ku ndangagaciro zitandukanye, aho hagaragaye abagore bahiga ndetse bagasoma ku nzoga z’imihigo, hari kandi n’umuco wo guha abana amata wagaragaye muri ibyo birori. Insaganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti”Twubake umuryango ubereye umwana”.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

1 COMMENT

Leave a Reply