Gicumbi: Inkuba yakubise abavandimwe babiri

Gicumbi: Inkuba yakubise abavandimwe babiri

| | Yasomwe inshuro 236 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 27/9, mu mudugudu wa Rwasama,  mu kagari ka Gacurabwe mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, inkuba yakubise umwana w’umunyeshuri w’imyaka 14 witwa Hategekimana Jean Claude undi w’imyaka 2 maze umukuru ahita yitaba Imana undi arakomereka ajyanwa ku bitaro bya Byumba.

img_20160928_094007
Hategekimana yigaga ku mashuri abanza ya Gacurabwenge

Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Byumba Gahano Rubera Jean Marie Vianey yabitangarije touchrwanda, ngo Hategekimana Jean Claude w’imyaka 14 na Niyonsenga Enock bari mu gikoni niho inkuba yabakubitiye. Hategekimana Jean Claude wigaga ku mashuri abanza ya Gacurabwenge akaba yahise yitaba Imana.

Yagize ati:”Arahari muri rwasama w’imyaka 14 wapfuye, undi yakomeretse bamujyana kwa muganga, niyo makuru nari mfite kugeza ubu”.

Uretse kuba iyi nkuba yahitanye umwana umwe undi agakomereka,ngo yakubise n’intama ebyiri n’ihene imwe birapfa.

Gahano Rubera Jean Marie Vianey yakomeje yibutsa abaturage bose kugendera kure y’ibintu byatuma umuntu akubitwa n’inkuba.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

1 COMMENT

  1. Twihanganishije umuryango wa ba Nyakwigendera. Ni byiza kubahiriza amabwiriza ya MIDIMAR akurikira: kwirinda gukoresha ibyuma bizamukamo abantu mu nyubako z’amagorofa; kwirinda gukorakora no kwegera amadirishya ariho ibyuma bya giriyaje, inzugi n’imiryango bikozwe mu byuma, amatiyo y’amazi n’ibindi bikoresho byose bikozwe mu byuma; kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba, kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi, mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba; kwirinda kuba ahantu hahanamye no mu mpinga z’imisozi; kwirinda kugama munsi y’ibiti, cyane cyane igiti kirekire kandi kiri cyonyine;kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho, itariho imirindankuba; kwirinda kuba mu metero mirongo itatu (30) z’uruzitiro rukozwe mu byuma (senyenge, ferabeto, inkingi z’ibyuma n’ibindi) kuko byakongera amakuba yo gukubitwa n’inkuba; kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba, mu gihe inkuba zitangiye gukubita, waba uzirimo ukihutira kujya kugama mu nzu, bitashoboka ukajya hagati mu ishyamba, hatari munsi y’ibiti birebire; kuva mu mazi vuba, mu gihe imvura itangiye kugwa, by’umwihariko ku bantu barimo koga mu ruzi, ikiyaga cyangwa pisine n’ahandi nk’aho; kwirinda kugumana mu ntoki ibyuma no guheka ikintu icyo cyose gifite akuma gasongoye kareba hejuru; kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki, kwirinda gukorakora no gutwara ibikoresho bizwiho gutwara amashanyarazi vuba, ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’umutaka ufite agatwe gasongoye gakozwe mu cyuma, mu gihe ibyo bikoresho bisumba umutwe w’ubitwaye; kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi, hifashishwa ibyuma byabugenewe no kwihutira gucomokora ibyuma bikoresha amashanyarazi, mu gihe bitarindishijwe ibyuma byabugenewe; kwirinda kuba ahantu uzi neza ko inkuba yigeze kuhakubita kuko ishobora gusubira aho yigeze, iyo nta murindankuba wahashyizwe; aho bishoboka, kwirinda gusakaza inzu amabati akozwe mu byuma; aho akoreshejwe, hagashyirwaho insinga zihuza inguni zose z’inzu n’ubutaka; gusakaza amategura, aho bishoboka hose; mu gihe nta mvura igwa kandi hari inkuba n’imirabyo, abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda inkuba, cyane cyane hirindwa kujya munsi y’ibiti birebire biri byonyine no gukoresha ibyuma bisongoye bitunze mu kirere.

Leave a Reply