Gicumbi: Iterambere risize inyuma umugore ntirishoboka

Gicumbi: Iterambere risize inyuma umugore ntirishoboka

| | Yasomwe inshuro 145 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba hasozwaga ukwezi k’umuryango, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yagarutse ku iterambere ry’umuryango aho yavuze ko iterambere resize umugore inyuma riba ridashoboka.

IterambereIki gikorwa cyo gusoza ukwezi k’umuryango cyaranzwe no gusezeranya imiryango igera ku 145 itaribanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Bamwe mu baturage basezeraniye muri uyu muhango, bavuze ko gusezerana ari uburyo bwo gutanga uburenganzira busesuye ku mitungo y’abashakanye, yaba umugore cyangwa umugabo.IterambereNdereya Ndereyimana umusaza bigaragara ko ageze mu zabukuru, avuga ko kuba yasezeranye n’umugore we ari ibintu byiza bifasha umugore we kugira uburenganzira busesuye kuri pasiyo yafataga, ku buryo mu gihe azaba atakiriho nta kizavuna umugore we ayihabwa.

Yagize ati:”Pasiyo yanjye tudasezeranye ntayo yafata, ariko ubwo twasezeranye muri leta neza tukishima tukanezerwa, tuzubaka urugo rwacu neza umwe napfa undi azasigara mu bintu nta kbazo”.

meya IterambereMu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal, yongeye kwibutsa abaturage b’umurenge wa Cyumba gahunda zimwe na zimwe z’umukuru w’igihugu zigamije kubaka umuryango nyarwanda, ndetse anagaruka ku iterambere umugore atagizemo uruhare ko ridashoboka.

Yagize ati:”Ngira ngo He for She mwarayumvishije?…aho abagabo b’isi yose bahamagarirwa kugaragaza ko bashyigikiye ku buryo  budasubirwaho gahunda z’uburinganire, gahunda zidasiga inyuma umugore mu bikorwa byose, muri gahunda zose tubamo z’iterambere cyane ko iterambe risize inyuma umugore ntirishoboka, twe noneho mu gihugu cyacu ni umwihariko kuko abagore nibo benshi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yakomeje yibutsa abaturage b’umurenge wa Cyumba akamaro gakomeye umugore aba afite mu rugo.

Muri uku kwezi kwahariwe umuryango mu murenge wa Cyumba, hakozwemo gahunda zitandukanye aho umuryango Umuhuza wakoze ubukangrambaga mu ngo 1516, harimo kubakangurira kugira isuku yaba ku mubiri, mu bwiherero no mu nzu babamo. Hakozwe kandi igikorwa cyo gukurungira amazu ndetse haza no gutangwa ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply